• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Abapolisi b’u Rwanda batsindiye igihembo cyiswe ” DANCON March”

Umwanditsi
March 13, 2018

Abapolisi 16 bahagarariye Polisi y’u Rwanda mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bwo kugarura amahoro muri Sudani y’Epfo bifatanyije na bagenzi babo baturutse mu bihugu 44 mu gukora urugendo ruzwi ku izina rya ‘’DANCON March’’.

Urwo rugendo rwakozwe ku wa gatandatu tariki 10 Werurwe 2018, aho abarwitabiriye basiganwaga ahantu hareshya n’ibilometero 10 banahetse igikapu kirimo ibiro icumi.

Kaporali Imenyabayo Joseph wo muri Polisi y’u Rwanda niwe wegukanye iryo rushanwa, aho yakoresheje amasaha abiri n’iminota mirongo itatu n’ibiri.

Kaporali Imenyabayo ni umwe mu bagize umutwe wa kabiri  w’abapolisi b’u Rwanda boherejwe mu butumwa bwo kugarura amahoro uri gukorera kuri ubu muri Sudani y’Epfo.

Uru rugendo rwa DANCON ni umuco w’ingabo za Danemark, zikaba zararutangije mu mwaka wa 1972 rukomeza gukorwa n’abasirikari b’icyo gihugu aho bakorera hose, rukaba rwaratangijwe ubwo ingabo z’icyo gihugu zari zaroherejwe mu butumwa bw’akazi mu gihugu cya Chypres.

Uru rugendo rwakozwe muri Sudani y’epfo, rwateguwe n’itsinda ry’abasirikare baturutse muri Danemark bafatanyije n’ubuyobozi bushinzwe imibereho myiza y’ingabo ziri mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye muri Sudani y’Epfo, hagamijwe kubungabunga ubuzima na morale binyujijwe mu myitozo ngororamubiri, kandi rukabafasha gusabana no guteza imbere imibanire hagati y’abasirikari, abapolisi n’abasivile bari mu butumwa bwo kugarura amahoro baturutse mu bihugu bitandukanye. Iri rushanwa ryahuje abagera kuri 350 baturutse mu bihugu 44, kandi abarusoje bose bahawe impamyabushobozi n’imidari y’ishimwe

Kaporali Imenyabayo yavuze ko iyi ntsinzi ayikesha ubufasha yahawe na bagenzi be bakorana.

Yagize ati:’’Twakoreraga hamwe tukazamurana, bagenzi banjye banshyigikiye tugera ku ntsinzi. Iyi ni intsinzi y’itsinda ryose, ishami nkoreramo ndetse no ku gihugu cyacu.’’

Uhagarariye Danemark, Soren Glargaard Rich yashimiye abitabiriye irushanwa bose, agira ati:’’Iki gikorwa ni uburyo budufasha guhura no gufatanya.”

Umuyobozi w’itsinda rya kabiri ry’abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kugarura amahoro muri iki gihugu, ACP Bosco Rangira yashimiye ikipe yose y’abitabiriye irushanwa ku bufatanye bwabaranze bukabafasha gutsinda.

Yongeye kubibutsa ko ari umuco mwiza ku bapolisi b’u Rwanda gukora imyitozo ngororamubiri ibafasha guhorana imbaraga kugirango bagere ku nshingano zabo aho bakorera hose.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga