• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
17/03/26
Kamonyi: Ntabwo tuje kuba abayobozi ba PSF, tuje kuba abakozi banyu-Ntiyamira Felix( aka Yadema)/PSF
17/03/26
Rugalika-Umunsi w’Umugore: Gifts Rwanda yaremeye Abagore iboroza Ihene
17/03/26
Kamonyi-Rugalika: Ibintu 5 Polisi yasabye abaturage kubizibukira burundu
17/03/26
Rugalika-Masaka: Nta Kangononwa ku kwishyura Mituweri ifatiye kuri Sisitemu Imibereho

Kamonyi: Umusaza w’imyaka 68 yasanzwe mu nzu yishwe

Umwanditsi
March 13, 2018

Mu ijoro ryacyeye ryo kuri uyu wa 13 Werurwe 2018 mu Murenge wa Musambira hishwe umusaza witwa Nemeye Vedaste w’imyaka. 68 y’amavuko. Abakoze iki gikorwa cy’ubwicanyi ntabwo baramenyekana ariko hari umwe ukekwa watawe muri yombi.

Nemeye Vedaste, umusaza w’imyaka 68 y’amavuko yishwe n’abantu bataramenyekana mu ijoro ryacyeye ryo kuri uyu wa kabiri tariki 13 Werurwe 2018. Umurambo wa nyakwigendera wasanzwe iwe mu nzu.

Muvunyi Etienne, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musambira yahamirije intyoza.com amakuru y’urupfu rw’uyu musaza Nemeye. Yagize ati ” Mu ijoro ryakeye abantu bataramenyeka bishe Uwitwa “Nemeye Vedaste” wavutse 1950 washakanye na  Kampire Jeanne d’ Aric, uvuka mu Murenge wa  Nyarubaka ariko ntibari bakibana umugore yari yarasubiye iwabo. Bakaba bamwiciye munzu yo mu rugo rwe.”

Gitifu Muvunyi, yatangaje kandi ko umurambo w’uyu musaza bawusanze mu nzu abamo bagasanga yakubiswe ikintu mu gahanga, ari nacyo bikekwa ko bamwicishije.

Urupfu rw’uyu musaza nubwo abamwishe bataramenyekana, hafashwe umuhungu we muto  ukekwa witwa Niyonzima Evaliste wavutse mu 1998 bari bafitanye amakimbirane mu muryango akaba yajyanwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Musambira, umurambo wajyanywe ku bitaro bya Remera-Rukoma nkuko Gitifu Muvunyi yabitangaje.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5937 Posts

Politiki

4186 Posts

Ubuhinzi

152 Posts

Ubukungu

1045 Posts

Imyidagaduro

87 Posts

Imikino

156 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga