• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
14/09/25
Polisi y’u Rwanda yamaze guta muri yombi abantu bose bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda
14/09/25
Umwe muri 3 bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda yatawe muri yombi
14/09/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Ukekwaho gusambanya umwana wa 17 agahunga yatawe muri yombi
14/09/25
Gisagara: Umuyobozi w’Ikigo cy’Ishuri yatawe muri yombi azira ibiryo by’abana

Kamonyi-Rukoma: Abaturage bati Kagame Cup ni iyacu, tuzagwa inyuma y’ikipe yacu

Umwanditsi
March 24, 2018

Igikombe cyitiriwe Umurenge Kagame Cup kirarimbanije mu Karere, ikipe y’Umurenge wa Rukoma yageze ku mukino wanyuma ku rwego rw’imirenge 12 igize aka Karere, irahura n’Umurenge wa Nyarubaka. Ubufasha n’inkunga y’ikipe muri iki gikombe ngo ni umusanzu bamwe mu baturage batarenza ingohe, kwitanga kwabo ngo ni urugero rwiza rwo kwerekana agaciro gakwiye iki gikombe.

Kuva mu itangira ry’imikino y’igikombe kitiriwe Umurenge Kagame Cup, bamwe mu baturage b’Umurenge wa Rukoma baganiriye n’intyoza.com bahamya ko iki gikombe kidashingiye gusa ku mikino, ahubwo ngo gishingiye ku izina ry’uwo bemera kandi bafatiraho urugero rwiza rw’imiyoborere myiza u Rwanda rwubakiyeho.

Karegeya Jean Bosco, umwe mu baturage b’umurenge wa Rukoma yabwiye intyoza.com ati” Byonyine kumva Izina Kagame, ni icyubahiro ku banyarukoma n’abanyarwanda muri rusange, uziko aherutse kudusura hano mu Kiryamo!? Kamonyi yose yaje hano, kuba rero iki gikombe cyaritiriwe Umukuru w’Igihugu cyacu, nta kuntu nk’Abanyarukoma tutaha agaciro iryo zina, kuva twatangira imikino ikipe nitwe nk’abaturage tugomba kuyifasha no kuyiba inyuma, ni iyacu kandi ishema ryacu.

Bamwe mu baturage ba Rukoma ku kibuga ubwo bari baherekeje ikipe muri 1/2.

Umukecuru wizihiwe no kuvuza ingoma aho iyi kipe yakiniye, yagize ati ” Ikipe y’Abanyarukoma ni iyacu. Numva nishimiye kuba aho iyi kipe iri. Maze kujya mu mikino itatu yose nitwaje ingoma, usanga abaturage twishimye kuko ni ibyishimo byacu.”

Bamwe mu banyarukoma baganiriye n’intyoza.com bakomeje kuvuga ko bakomeje gukora igikorwa cyo gukusanya inkunga y’ikipe yabo izakina n’ikipe y’umurenge wa Nyarubaka kuri iki cyumweru tariki 25 Werurwe 2018 ku kibuga cya Runda ku Ruyenzi. Bavuga kandi ko nta kuntu ikipe yagenda ku mukino wa nyuma nta mazi, nta bafana, bamaze no kwegeranya imodoka zigera muri 15 zirimo iza Coaster izatwara abakinnyi. Uretse ibi kandi ngo biteguye ko bagomba gutsinda umukino wa nyuma bakazahagararira Akarere ka Kamonyi.

Uyu mukecuru n’ingoma ye ntabwo batana.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5863 Posts

Politiki

4114 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1008 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

142 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga