• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Kamonyi: Urugaga rw’Abikorera (PSF) rwatanze inkunga y’amabati yo kubakira abadafite ubwiherero

Umwanditsi
April 3, 2018

Imiryango isaga 2500 mu Karere ka Kamonyi nta bwiherero igira, muri iyi harimo 194 itagira na mba. Itariki 15 Werurwe 2018 Akarere kari kihaye ngo karangize ikibazo cy’ubwiherero zarenze ntaho biragera. Urugaga rw’abikorera mu Karere ka Kamonyi rwatanze inkunga y’amabati 703 mu gufasha gukemura ikibazo.

Urugaga rw’Abikorera (PSF) mu Karere ka Kamonyi ruhagarariwe na Perezida warwo Munyankumburwa Jean Marie, kuri uyu wa kabiri tariki 3 Mata 2018 rwashyikirije Akarere ka Kamonyi inkunga y’amabati 703 yo gufasha mu gikorwa cyo kurangiza ikibazo cy’abatagira ubwiherero.

Umuyobozi w’Akarere n’uwa PSF bahana ikiganza.

Ubuyobozi bw’Akarere butangaza ko bufite imiryango 194 mu Karere kose itagira ubwiherero namba( habe n’icyobo yacukuye), hari kandi imiryango 2381ibarirwa mu badafite ubwiherero kuko bamwe bacukuye gusa, abandi baratinda hakaba n’abubatse ariko bakaba nta sakaro bafite.

Munyankumburwa/PSF Kamonyi

Munyankumburwa Jean Marie, Perezida w’Urugaga rw’Abikorera mu Karere ka Kamonyi yabwiye intyoza.com ati ” Iki gikorwa twagitekereje kuko twabonaga ari ikibazo cyugarije abaturage kandi mu by’ukuri abaturage nibo bakiriya bacu. Twihaye intego yo gufasha Akarere mu bibazo gafite, atari gusa ubwiherero ahubwo n’ibindi byugarije abaturage.”

Akomeza agira ati ” Amabati dutanze ni 703 afite agaciro kangana na Miliyoni eshatu n’ibihumbi bisaga magana arindwi y’u Rwanda. Ntabwo igikorwa kirangiye, tuzakomeza gukora ubuvugizi mu bacuruzi n’abikorera bose kugira ngo uruhare rwa buri wese rugaragare mu gutuma gahunda Leta ifite ku baturage bayo natwe turimo zishyirwa mu bikorwa.

Mayor Kayitesi Alice.

Alice Kayitesi, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi yagize ati ” Iyi miryango yose idafite ubwiherero si ukuvuga ko yose itishoboye cyangwa idafite ubushobozi, harimo ifite ubushobozi tugikomeza gushyiraho imbaraga n’igitsure cyinshi kugira ngo nabo babe babasha kubyikorera. Iyi nkunga iratuma dufasha abari muri iriya miryango badafite ubushobozi na mba bwo kugira icyo bakora ku bwiherero.”

Kayitesi, atangaza gusa ko imibare y’abadafite ubwiherero batishoboye muri rusange Akarere gasabwa kwitaho muri iyi mibare y’imiryangi 2381 itaramenyakana ngo kuko hari aho usanga umwe yabasha kubona ibati ariko atabona igiti cyo gutinda, ibi ngo bagiye kubyitaho bimenyekane.

Amabati yatanzwe na PSF Kamonyi.

Akarere mu gutanga aya mabati mu Mirenge 12 ikagize, ngo haraherwa ku bantu bamaze kuzamura ubwiherero kugira ngo ibyo bubatse imvura iriho igwa itabisenya. Akarere gatangaza kandi ko mu gushyira mu bikorwa gahunda kari gafite ka komwe mu nkokora n’imvura yaguye guhera mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka wa 2018, gusa ngo nubwo bimeze bitya bwifuza ko ukwezi kwa gatanu kwarangirana n’ibibazo byose.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga