• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
31/05/25
Kamonyi-Kwibuka 31: Umuntu arema undi amuhaye urugero-Dr Jaribu Théogène
31/05/25
Kamonyi: Perezida wa Njyanama y’Akarere yasabye Abajyanama kwibuka ko bafitanye Igihango n’Abaturage
31/05/25
Kamonyi-Rukoma: Imirambo y’abantu 2 yabonywe mu kirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro
31/05/25
Kamonyi-Rukoma: Umurambo w’umugabo wasanzwe umanitse mu kiraro cy’ingurube
31/05/25
Kamonyi-Kwibuka 31: Umuntu arema undi amuhaye urugero-Dr Jaribu Théogène
31/05/25
Kamonyi: Perezida wa Njyanama y’Akarere yasabye Abajyanama kwibuka ko bafitanye Igihango n’Abaturage
31/05/25
Kamonyi-Rukoma: Imirambo y’abantu 2 yabonywe mu kirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro
31/05/25
Kamonyi-Rukoma: Umurambo w’umugabo wasanzwe umanitse mu kiraro cy’ingurube

Rusizi: Umugore ngo yahimbye amayeri yo gukenyerera ku dupfunyika 400 tw’urumogi nti byamuhira

Umwanditsi
April 11, 2018

Ku itariki 8 Mata 2018, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rusizi yafatanye Uwimana Olive udupfunyika tw’urumogi (Bule) 400 arukenyereyeho.

Uyu mugore ufungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kivumu yafatiwe mu kagari ka Ngoma, Umurenge wa Nyabirasi ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba biturutse ku makuru yatanzwe n’abatuye ako gace.

Ifatwa rye ribaye nyuma y’iminsi ibiri Polisi mu karere ka Rusizi ifatanye uwitwa Mbarushimana Martin ibiro bitanu by’urumogi. Uyu yafatiwe mu kagari ka Shangasha, mu murenge wa Gihundwe; akaba afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kamembe.

Ku byerekeranye n’uburyo Uwimana yafashwe, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Innocent Gasasira yabisobanuye agira ati,”Polisi yabonye amakuru ko uwo mugore acuruza urumogi arukuye muri kimwe mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda. Amakuru Polisi yahawe n’abaturage yabaye impamo kuko yamusatse ikamusangana urumogi rungana rutyo arwambariyeho imyenda y’ibitenge.”

Yagize ati,”N’ubwo abinjiza ibiyobyabwenge mu gihugu, ababitunda ndetse n’ababicuruza bakora uko  bashoboye kose ngo be gufatwa; ntibibuza Polisi kubatahura kuko izi amayeri bakoresha. Ababyishoramo baraburirwa bagirwa inama yo kubireka.”

Mu butumwa bwe , CIP Gasasira yagize kandi ati,”Abashyira imbere inyungu bakura mu gucuruza urumogi cyangwa ibindi biyobyabwenge ndetse n’inzoga zitemewe mu Rwanda; zaba izo mu masashi cyangwa insukano nka Kanyanga bamenye ko inzego za Leta zahagurukiye kurwanya ubwo bucuruzi bushyira mu kaga ubuzima bw’abantu bukanadindiza iterambere ry’Igihugu.”

Yavuze ko abanywa ibiyobyabwenge bakora ibikorwa bihungabanya abandi nko gukubita no gukomeretsa ; hanyuma asaba buri wese kuba Umufatanyabikorwa mu kurwanya iyinjizwa ryabyo mu gihugu, ikoreshwa, inyobwa ndetse n’icuruzwa ryabyo atungira agatoki Polisi ababikora.

Yibukije ko urumogi rufatwa nk’ikiyobyabwenge mu Rwanda hashingiwe ku biteganywa n’Iteka rya Minisitiri w’Ubuzima Nº 20/35 ryo ku wa 09/6/2015 rigena ibinyobwa bitemewe n’ibindi bintu bicungwa kandi bifatwa nk’ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo.

Iri Teka rikomeza rivuga ko gifatwa kandi nk’ikiyobyabwenge mu Rwanda ikintu cyose gifite methanol irengeje igipimo cya zero n’ibice bitanu ku ijana (0.5%) mu bikigize; ikirengeje igipimo cya mirongo ine na gatanu ku ijana (45%) bya alukoro; ndetse n’ikinyobwa cyose cyateganywa nk’ikitemewe n’Amabwiriza ya Minisitiri ufite ubuzima mu nshingano ze.

Usibye Uwimana na Mbarushimana bafatanywe urumogi mu karere ka Rusizi; na none ku itariki 7 Mata 2018 Polisi mu karere ka Rubavu yafatanye Bahati Pierre na Bahati Idrissa udupfunyika 2 500 tw’urumogi. Aba bafashwe barupakiye kuri moto ifite pulake RB 030 Y; bakaba barafatiwe mu kagari ka Rukoko, mu Murenge wa Rubavu. Bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi.

Gukora, guhindura, kwinjiza no kugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000) nk’uko biteganywa n’ingingo ya 594 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5805 Posts

Politiki

4056 Posts

Ubuhinzi

146 Posts

Ubukungu

994 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga