• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Kamonyi: Urugendo rwo kwibuka ni urwibutso rw’abanyarwanda twese-Ngenzi Pirimiyani

Umwanditsi
April 13, 2018

Ku myaka 70 y’amavuko ibura amezi abiri, umusaza Ngenzi Pirimiyani yabonye byinshi kandi yanyuze muri byinshi mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 na mbere yaho. Urugendo rukorwa mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, asanga ari urwibutso ku munyarwanda wese, ko ndetse ntawe ukwiye kuba atarwitabira.

Muzehe Pirimiyani Ngenzi, abura amezi abiri ngo yuzuze imyaka 70 y’amavuko, atuye mu Mudugudu wa Kigese, Akagari ka Kigese ho mu Murenge wa Rugarika. Nyuma y’imyaka 24 Jenoside yakorewe abatutsi ibaye, asanga urugendo rukorwa mu gihe cyo kwibuka ari urwibutso ku munyarwanda wese, ko ndetse ntawe ukwiye gusigara.

Uru rugendo, Ngenzi asanga iyi ari inzira y’umusaraba ku bavandimwe ababyeyi n’inshuti bishwe, ni inzira y’akababaro. Avuga ko ari inzira yaba uwahigwaga ngo yicwe ifite icyo ivuze, yaba kandi uwamuhigaga ngo amwice ifite icyo isobanuye.

Ku bahigwaga, agira ati ” Ni urwibutso rufite icyo rutwibutsa. Abahigwaga bitwibutsa inzira y’umusaraba abacu banyuzemo, nk’abacitse ku icumu byatangiye ari agahinda kenshi nta no kumenya aho abawe banyuze. Iyo bagiye mu rugendo bituma bongera bakabatekerezaho, bakumva ko bari kumwe nabo, bakumva ko bafite icyo babituye, bati nibura twageze aho abacu baguye, twahageze turahareba turabasabira tuzi aho bari, turabatekereza turi kumwe.”

Ku wakoze Jenoside, agira ati ” Iyo ari mu rugendo ari kumwe n’abo biciye (Abacitse ku icumu), bimuha gutekereza akagaruka ku gitekerezo akareba bariya bantu biciye, barokotse, akareba abishe akomokaho, bigatuma atekereza akavuga ati ibi bintu koko byari bibi, kubwanjye numva ntabisubiramo, nta bikora kandi nibyo koko ubwo buhamya turabufite barabitubwira. Ikidushimisha ni uko abanyarwanda benshi batangiye kubyumva, batangiye no kubyicuza.”

Ku bandi banyarwanda basigaye agira ati ” Uru rugendo rubibutsa ya marorerwa yakozwe, mu rugendo mbere hazaga abacitse ku icumu, ariko uko abanyarwanda bagenda babyigishwa bagenda babyumva, no mu biganiro dutanga ubu ngubu usanga bamaze kubyumva, tugomba guhora twibuka abacu ariko tukibuka n’ibibi byakozwe bikaduha isomo nk’abanyarwanda, kubitekerezaho bigatuma tuvuga ko bitazongera na rimwe.”

Ngenzi akomeza agira ati ” Abacitse ku icumu na bariya bakoze ubwicanyi twese buriya hari aho duhurira. Uwacitse ku icumu ababazwa n’uko yabuze abe, ariko utaracitse ku icumu nawe ababazwa n’uko abe bishe.”

Avuga kandi ko by’umwihariko abakiri bato bakomoka ku babyeyi bishe babigisha, babakangurira gukura bitandukanya n’ibikorwa bibi, muri rusange tugomba kugendera mu murongo umwe ku gira ngo twubake u Rwanda rwiza twifuza.

Avuga ku biganiro bitegurwa, ashima cyane Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside-CNLG, imbaraga ishyira mu itegurwa ry’ibiganiro aho ngo umusaruro ugenda wigaragaza kuko ngo mbere bititabirwaga ariko ubu bikaba byitabirwa ku buryo ngo n’utabyitabiriye abandi bamugaya ejo nawe akaza.

Agira ati” Yego nta wibagirwa ko abe bapfuye, nta n’uwibagirwa ko yishe bariya, ariko iyo ubitekerezaho kenshi, ukanabiganira kenshi, ukanitabira ibiganiro kenshi bigenda bigushiramo bikaguha inzira nziza uzanyuramo, biratwubaka.”

Muzehe Ngenzi Pirimiyani, avuga ko ubwo Jenoside yakorewe abatutsi yatangiraga mu karere ka Kamonyi umututsi wa mbere wishwe yari uwo mu Murenge wa Rugarika, ubwo bwicanyi ngo bwahise ko bukwira hose.

Uyu munsi, Ngenzi ashima ko ubuyobozi n’abaturage muri rusange bamaze kugera ku ntambwe ikomeye kandi ishimishije y’ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda, ibi ngo bikagaragazwa n’ibimaze kugerwaho. Ibi ngo bishimangira intambwe idasubira inyuma ubuyobozi bwiza igihugu gifite buganishamo abanyarwanda.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga