• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Kamonyi: Umurundi yahawe ubwenegihugu avuga imyato u Rwanda

Umwanditsi
May 1, 2018

Abanyamahanga babiri barimo umurundi numuholandi kuri uyu wa mbere tariki 30 Mata 2018 ku biro byAkarere ka Kamonyi bahawe ubwenegihugu Nyarwanda. Nyuma yo guhabwa ubwenegihugu umwe muri aba yafashe akanya avuga akamuri ku mutima, ashima u Rwanda.

Umuhango wo kwakira abanyamahanga babiri barimo umuholandi numurundi bagahabwa ubwenegihugu Nyarwanda wabereye ku biro byAkarere ka Kamonyi kuri uyu wa 30 Mata 2018 uyoborwa nUmuyobozi wAkarere k Kamonyi Madame Kayitesi Alice.

Habonayo Longin, umurundi wahawe ubwenegihugu bwu Rwanda yatangarije intyoza.com akamuri ku mutima nyuma yo kwemererwa ko ahawe ubwenegihugu bwu Rwanda no kuba yemerewe ibitari bike mubyo umunyarwanda yemerewe.

Yabwiye umunyamakuru ati  Mbyakiriye neza cyane, nishimye cyane dore ko nkubu nta Mituweli nagiraga, nivuzaga 100%, ngiye kuzajya mbona akazi nkorane nabandi ndi umunyarwanda mu bandi, nteye intambwe inshimishije cyane.”

Yagize kandi ati  Icyo nabwira abantu, ubwenegihugu bwu Rwanda ni bwiza, u Rwanda ni rwiza, hariho umutekano, nararubayemo, nubwo iwacu ari I Burundi nahavukiye si mpanze kuko naho nzahakorera mfiteyo umuryago, Papa na mama. U Rwanda urebye uburyo ruzamuka, navuga ko ari Singapuru ya kabiri ku Isi, ruzamuka ndeba, imihanda, amazu byubakwa ndeba, ni ibintu byiza cyane.

Akomeza agira ati Navukiye I Burundi, ndi umurundi wahawe ubwenegihugu bwu Rwanda, maze imyaka 16 mu Rwanda, narongoye umunyarwandakazi mu mwaka wa 2009, ni nayo yambereye inzira yo gusaba ubwenegihugu. Umusanzu wanjye ku Rwanda ni ugukora neza, nkitabira ibikorwa byose byiterambere ryabanyagihugu, tugomba gufashanya, tukazamurana iterambere rikatugeraho twese.”

Fillekes Jacobus Marinus, umuholande wahawe nawe ubwenegihugu bwu Rwanda akaba afite umugore wUmunyarwandakazi, mu magambo ye make yabwiye umunyamakuru wintyoza.com ko ashimishijwe cyane no kubona ubwenegihugu bwu Rwanda.

Fillekes Jacobus Marinus arahira.

Alice Kayitesi, Umuyobozi wAkarere ka kamonyi ubwo abahawe ubwenegihugu bamaraga gukora indahiro bafashe ku ibendera ryu Rwanda, bakemera kuba abanyarwanda ku bwubwenegihugu bahawe, yagize ibyo abasaba mu rwego rwo kubakira mu muryango nyarwanda.

Yababwiye ati  Mubaye Abanyarwanda, musabwa gufatanya nabandi kubaka igihugu, Turabasaba kugira uruhare ndetse no gufatanya nabandi banyarwanda muri gahunda yo gushakira ibisubizo bibangamiye imibereho myiza yabaturage.”

Yakomeje ati  Turabasaba kugira uruhare muri gahunda zose, zaba izo tubabwiye ndetse nizo muzagenda musobanurirwa buhoro buhoro, icyo tubasaba kuruta ibindi ni ukuzitabira. Mukitabira inama zubuyobozi, kwitabira ibikorwa bitandukanye birimo ibiganiro biba byatumijwe hirya no hino mu midugudu, nizindi zirimo umuganda, mube abanyarwanda beza bintangarugero mu mudugudu aho mutuye.

Abatari bake mu Karere bitabiriye uyu muhango.

Abahawe ubwenegihugu ubwo bahabwaga inama nimpanuro yuburyo bagomba kwitwara mu muryango nyarwanda binjiyemo; Umuyobozi wAkarere Kayitesi, ageze aho yagize ati  Umunyarwada wese agomba kugira ubwisungane mu kwivuza, ubu namwe mwahawe uburenganzira bwo  kuba mwabona ubwisungane mu kwivuza(Mituweli). Amashyi yabaye urufaya.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga