• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Kamonyi: Polisi ikorera mu Murenge wa Runda yatahuye urwengero rw’inzoga zitemewe n’amategeko

Umwanditsi
May 3, 2018

Ku bufatanye n’abaturage, Polisi ikorera mu Murenge wa Runda kuri uyu wa gatatu tariki 2 Gicurasi 2018 ahagana ku i saa kumi n’imwe za mugitondo, ishingiye ku makuru yahawe, yatahuye uruganda ruto rwengerwagamo inzoga zitemewe n’amategeko zo mu bwoko bwa Kambuca(icyerekezo).

Mu mukwabu wakozwe na Polisi y’u Rwanda ikorera muri Sitasiyo ya Runda kuri uyu wa 2 Gicurasi 2018 mu Mudugudu wa Kibaya, Akagari ka Ruyenzi ho mu Murenge wa Runda, hagendewe ku makuru yatanzwe n’abaturage hatahuwe urwengeo rw’inzoga zitemewe n’amategeko zo mu bwoko bwa Kambuca( Icyerekezo), hafashwe Litiro 2100 zari zikiri mugitariro.

Uyu mukwabu wakozwe, wari mu rwego rwo kurwanya ikorwa ry’inzoga zitemewe n’amategeko. Amakuru intyoza.com yahawe na bamwe mu baturage batifuje gutangaza amazina yabo, ahamya ko bamenye ko mu rugo rw’umwe mu baturage(tudatangaje amazina) hengerwa izi nzoga, zenzwe n’umugabo ukorera i Kigali. Mu kumenya aya makuru ngo bifuje gufatanya na Polisi bayiha amakuru hagamijwe kuzica.

Ubwo Polisi yageraga ahengerwa izi nzoga, nyiri ukuhengera ntabwo bahamusanze, abakozi akoresha nabo bahise bakuramo akarenge bariruka. Umurenge wa Runda ukunze kugaragarwamo ikorwa ndetse n’icuruzwa ry’inzoga zitemewe n’amategeko ndetse n’ibindi biyobyabwenge birimo urumogi n’ubwo imikwabu yo kubirwanya idasiba gukorwa na Polisi ku bufatanye n’abaturage n’izindi nzego.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga