• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
18/09/25
Gisagara: Polisi yashimiye Clubs zishinzwe gukumira ibyaha mu mashuri(anti-Crime Clubs in school)
18/09/25
Kamonyi-Ngamba: Amakuru intyoza.com yamenye ni uko Polisi yarashe Amabandi atatu yasanze arimo gutema no kwambura Abaturage
18/09/25
Ku biceri 200 gusa, Umunyamahirwe muri FORTEBET yatsindiye 1,296,945RWF
18/09/25
Kamonyi-Kayenzi: Barishyuye, Imyaka irasaga 5 batazi ikitambitse urugendo rujya ku Mulindi w’Intwari

Gakenke: Abakozi babiri ba SACCO batawe muri yombi na Polisi bakekwaho kunyereza asaga Miliyoni 16

Umwanditsi
May 7, 2018

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gakenke, kuri iki cyumweru tariki 6 Gicurasi 2018 yafashe Abakozi babiri ba SACCO Nemba iri mu karere ka Gakenke bakekwaho kunyereza amafaranga y’u Rwanda asaga Miliyoni 16.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko abafashwe ari Clothilde Mukantabana w’imyaka  34 y’amavuko wari Umuyobozi w’iyi SACCO ukekwaho kunyereza amafaranga y’u Rwanda 15,465,000 na Aphrodis Nsabimana ufite imyaka 26 y’amavuko ukekwaho kunyereza  amafaranga y’u Rwanda 346,500.

CIP Twizeyimana yavuze ko bafashwe nyuma y’igenzura ryakozwe n’Abakozi ba Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) aho basanze amafaranga angana kuriya yaranyerejwe; aba bombi bafatwa bakekwa kuba ari bo bayanyereje bashyikirizwa Ikigo cy’Igihugu cy’Ubugenzacyaha (RIB).

Yongeyeho ko amakuru y’inyereza ry’amafaranga muri iyo SACCO yatanzwe n’umwe mu bakozi bayo wayahaye Ubuyobozi bwa BNR; imenyekana ryabyo rikaba ryarakurikiwe n’igenzura.

Yagarutse ku ngaruka zo kunyereza umutungo agira ati,”Irigiswa ry’umutungo; waba uwa  Leta cyangwa n’undi wose rigira ingaruka ku bukungu n’iterambere by’Igihugu kubera ko uribwa n’umuntu cyangwa abantu kandi ugenewe rubanda. Umuntu ushinzwe ibya rubanda akwiriye kubicunga neza. Agomba kwirinda kunyereza amafaranga ndetse n’ikindi cyose ashinzwe gucunga.”

Umuvugizi wa Polisi muri iyi Ntara, yashimye uwatanze amakuru yatumye aba bombi bafatwa; aboneraho gusaba kwirinda ibyaha aho biva bikagera no gutanga amakuru ku gihe atuma inzego zibishinzwe zibikumira zikanafata ababikoze.

Ingingo ya 325 y’Igitabo cy’Amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko Umukozi wese urigisa umutungo, amafaranga, impapuro zivunjwa amafaranga, ibyemezo by’imari n’inyandiko bya Leta cyangwa bitari ibya Leta cyangwa ibintu byimukanwa by’undi yabikijwe ku bw’umurimo ashinzwe;  wonona cyangwa urigisa, akoresheje uburiganya, impapuro zifite agaciro k’imari, yabikijwe cyangwa yahawe ku bw’umurimo ashinzwe; ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku myaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’umutungo warigishijwe cyangwa wononwe.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5869 Posts

Politiki

4120 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1011 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

144 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga