• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Kamonyi-Rukoma: Urubyiruko rwibutse ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe abatutsi ruhabwa inama n’impanuro

Umwanditsi
May 11, 2018

Urubyiruko rwiganjemo urwiga mu bigo by’amashuri yisumbuye yo mu Murenge wa Rukoma kuri uyu wa 11 Gicurasi 2018  rwahuriye mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe abatutsi by’umwihariko abari urubyiruko. Umuhango wabimburiwe n’urugendo rwo kwibuka rwahereye mu isantere y’ubucuruzi ya Rukoma iruhande rw’ibitaro rusorezwa ku Murenge ari naho gahunda zateguwe zabereye.

Urubyiruko rw’Umurenge wa Rukoma rwakoze urugendo rwo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ariko by’umwihariko abari urubyiriko icyo gihe bishwe. Mu biganiro n’ibindi bikorwa byaranze uyu muhango, rwahawe inama n’impanuro ku mateka ya Jenoside n’uko rukwiye guhagarara ngo rurwanye ikibi.

Urugendo rwo kwibuka, rushushanya inzira y’ububabare, inzira y’umusaraba abatutsi bishwe banyujijwemo mu gihe cya Jenoside. Muri iki gikorwa cyo kwibuka, abayobozi batandukanye kuva ku rwego rw’Umurenge n’Akarere bifatanije n’uru rubyiruko.


Emmanuel Bizimana, umunyeshuri mu Ndangamirwa za Remera-Rukoma yabwiye intyoza.com ati” Kwibuka mbifata ko ari igikorwa gikomeye cyane, ni amateka twibuka igihugu cyaciyemo. Ahanini urubyiruko nirwo rwayagizemo uruhare, ni twe rero bo kwigira kuri ayo mateka mabi tugaharanira ko ayo mahano yabaye nta handi yamenera.”

Agira kandi ati” Uyu ni umwihariko nk’urubyiruko, iyo twibutse duhabwa ibiganiro bikubiyemo amateka abacu baciyemo mbere, biduha isomo ko igihe natwe tuzaba dushinze ingo zacu tuzigisha abana bacu ububi bwa Jenoside. Ni ababyeyi, inshuti n’abavandimwe bacu bayikorewe abandi barayikora, tugomba kwamagana ikibi.”

Soniya Iradukunda, abona ko kwibuka ari igikorwa gihoraho cyo kwibuka abazize Jenoside. Agira kandi ati” Nk’urubyiruko tugomba kwirinda kandi tugafasha igihugu gutera imbere kuko turi imbaraga zacyo, turi amaboko meza yo kubaka ibyiza. Ntabwo rero tugomba kurangara ku gira ngo ibyabaye bitazongera.”

Murenzi Pacifique, Uhagarariye Ibuka mu Karere ka Kamonyi yibukije uru rubyiruko iby’amateka atari meza yaranze rugenzi rwarwo mu gihe cya Jenoside maze arusaba kwitandukanya n’ayo mateka mabi rugakora ibirwubaka bikanubaka Igihugu, rukagera ikirenge mucya rugenzi rwarwo icyo gihe rwakoze ibikorwa by’indashyikirwa.

Pacifique Murenzi.

Yagize ati” Urubyiruko mukwiye kwirinda kandi mukagendera kure ingengabitekerezo ya Jenoside, uyu mwanya wose dufata tujye twibuka ko abo dushaka kuba bo aribo tuzaba bo. Kwibukiranya amateka nti bikajye biba gusa muri ibi bihe byo kwibuka, ahubwo tubigire umuco ku gira ngo dutegure ejo hazaza heza, muharanire kuba urubyiruko igihugu gikeneye, gitezeho amaboko meza yo kucyubaka.”

Beatrice Ayinkamiye, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umusigire w’Umurenge wa Rukoma yabwiye uru rubyiruko ati” Urugendo twakoze, imikino irimo ubutumwa n’ibiganiro byatambutse biratwibutsa uburyo urubyiruko tugomba kubumbatira amateka u Rwanda rwaciyemo. Hari ibintu bibiri mugomba guhorana muri mwe; hari Ukuri ku mateka ya Jenoside. Mugomba ku guharanira nti mwemerere uwo ariwe wese kugoreka amateka, muharanire icyiza mwamagane ingengabitekerezo ya Jenoside.”

Beatrice, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umusigire/Rukoma.

Akomeza agira ati” Impamvu twita ku rubyiruko ni uko arimwe mbaraga z’igihugu, ejo n’ejobundi urubyiruko rutibutse, rutamaganye ibyabaye, Jenoside yagaruka. Ikindi cya kabiri, Kwibuka ni ibyacu abanyarwanda, ntawe dusiganya kuko si iby’umunyamahanga. Twe urubyiruko tugomba gufata iyambere mu kurwanya icyaza icyo aricyo cyose cyaduteza amacakubiri. Duharanire kandi turusheho kubumbatira amateka yacu kandi twibuka kugira ngo ibyabaye mu Rwanda, Jenoside yakorewe abatutsi itazongera ukundi.”

Umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 by’umwihariko abari urubyiruko bishwe, wanakozwe n’urubyiruko ruri hirya no hino mu mirenge yose igize Akarere ka Kamonyi. Dore amwe mu mafoto ya Kayenzi na Gacurabwenge twabashije kubona.

 

 

Umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 by’umwihariko abari urubyiruko bishwe, witabiriwe cyane n’urubyiruko rwiga. Waranzwe n’ibikorwa birimo inyigisho zanyujijwe mu mikino, ibiganiro ndetse n’urugendo rwabimburiye igikorwa nyirizina.

Munyaneza Theogene / intoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga