Kamonyi: Umurambo w’umugabo wabonywe ku nkombe z’umugezi mu kagari ka Nyarubuye

Mu ijoro rya tariki 16 Gicurasi 2018, umugezi wa Cyabariza bivugwa ko wishe Ndagijimana Wellars w’imyaka 36 y’amavuko. Nyakwigendera ngo yari akiri ingaragu. Amakuru avuga kandi ko ngo yari avuye aho yanywereye mu isantere ya Karengo.

Nyakwigendera Ndagijimana Wellars, ku myaka 36 y’amavuko yatwawe n’umugezi wa Cyabariza mu ijoro rya tariki 16 Gicurasi 2018 uramwica. Uyu mugezi uherereye hagati y’Akagari ka Nyarubuye ho mu Murenge wa Rugarika na Ngoma ho mu Murenge wa Nyamiyaga.

Bamwe mu baturage babwiye intyoza.com ko uyu nyakwigendera yari yanywereye mu isantere y’ubucuruzi ya Karengo ho mu Kagari ka Nyarubuye mu Murenge wa Rugarika aho ngo yavuye nko mu ma saa tatu z’ijoro atashye.

Amakuru y’urupfu rwa Ndagijimana yemezwa kandi na Sindayigaya Modeste Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyarubuye.

Yagize ati ” Uwapfuye yitwa Ndagijimana Wellars, yanywereye ku gasantere ko ku Karengo, yahavuye mu masaha y’i saa moya zisumbuyeho imvura ihise, yambuka igishanga cya Ruvubu ( cyahoze kitwa Ruboroga), asanga akagezi karimo kuzuye ari nako bikekwa ko kamwishe.”

Umuryango wa Nyakwigendera nyuma yo kugera aho ibi byago byabereye, ngo wanze kwemera ko yaba yahitanywe n’amazi, bafashe icyemezo cyo kujyana umurambo kuwupimisha ngo bamenye by’ukuri iby’urupfu rw’umuhungu wabo dore ko yari akiri ingaragu.

Umurambo wa Nyakwigendera ngo wabonywe n’abahinzi ahagana i saa kumi n’ebyiri z’iki  gitondo tariki 17 Gicurasi 2018. Tubikesheje abaturage, twamenye kandi ko nyiri akabari k’aho Nyakwigendera Ndagijimana yanywereye yatwawe n’inzego z’umutekano, aho bakeka ko ari mu rwego rwo gukora iperereza ku cyaba cyahitanye uyu Ndagijimana.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →