• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
31/10/25
Kamonyi-GS Ruramba:“ Ishuri ryanjye, Urukwavu rwanjye”, Umushinga wo gukundisha abana Ishuri
31/10/25
Muhanga: Itsinda ry’abakekwaho ibikorwa by’Ubugizi bwa nabi batawe muri yombi
31/10/25
Kamonyi-Musambira/HC: Nyuma y’Amezi asaga 8 basa n’abakorera mu manegeka, mu Buhungiro bagarutse
31/10/25
Umunyamahirwe muri FORTEBET yatahanye asaga Miliyoni ku Ipari ebyiri zisa

Kamonyi: Bamwe mu baturage nti bavuga rumwe n’ubuyobozi kw’itangwa rya Girinka

Umwanditsi
May 23, 2018

Mu Murenge wa Gacurabwenge, Akagari ka Nkingo ho mu Mudugudu wa Mataba, bamwe mu baturage bari ku rutonde rw’abagombaga guhabwa Girinka ntabwo bemeranywa n’ubuyobozi ku cyatumye badahabwa inka kandi ngo bategujwe. Ibi babibonamo akarengane mu gihe Ubuyobozi bw’Umudugudu bubitera utwatsi.

Abaturage bamwe mu bagenerwa bikorwa ba Girinka, bashinja ubuyobozi bw’Umudugudu wa Mataba, Akagari ka Mukinga, Umurenge wa Gacurabwenge ko bwabakoreye akarengane ubwo ngo inka bagombaga guhabwa zahawe abandi bo mu wundi Mudugudu bo bagatahana ubusa kandi bari baziko batahana inka cyane ko ngo bari bategujwe bakajya no kuzifata basize bazahiriye ubwatsi.

Umwe muri aba baturage(umuryango twasuye) babwiye intyoza.com” Tumaze igihe kinini dutegereje inka, wenda mbere ntabwo twari bwakagerweho, ariko noneho twagezweho nti twazibona kandi zarinjiye. Twateguye ikiraro kimaze igihe, byaradutangaje kumva Mudugudu avuga ngo nta kiraro kandi gihari kinamaze igihe, hari n’abazihawe batanafite ikiraro nk’icyacu.”

Aha, umuturage ngo uretse n’ikiraro cy’inka imwe, ngo n’ebyiri ntabwo zabura ikiraro, yibaza icyo ngo bagaye.

Bakomeza bati” Twagiye gufata inka aho zatangirwaga, barazitanga turahirirwa bigeze nka saa munani baratubwira ngo dutahe nta nka dushobora kubona, ngo zanatanzwe bashyizemo abandi( ibi ngo byavuzwe n’umukozi wo mu Kagari).”

Uyu muryango uri ku rutonde rw’abagomba guhabwa inka, uvuga ko byose babihariye Imana ngo izashake igisubizo ngo kuko ntawe uburana n’umuha amugenera. Gusa ngo ibi byose byatangiye babwirwa ko badashobora gufata inka nta fanta.

Undi muryango umunyamakuru yasuye wagombaga guhabwa inka, umubyeyi yahasanze yagize ati” Twagezeyo tuzi ko turi kurutonde rw’abari buhabwe inka, tugiye kumva twumva baratubwiye ngo ni mutahe nta nka muri bubone twabasimbuje abandi. Ibi babidukoreye babizi kuko nibo baduteguje twubaka ibiraro ariko dutungurwa no kubwirwa ko ntabyo dufite.”

Uyu avuga ko yari yabaye asakaje shitingi kuko ngo atari yizeye igihe inka izazira, ko iyo ayibona na shitingi yari kuyikuraho.

Yagize kandi ati” Twabwiwe ko twasimbujwe abandi ngo Mudugudu yavuze ko nta biraro, tubasabye kuza kwirebera baranga, twaketse ko nyine ari uko nta kantu twatanze.”

Umukuru w’Umudugudu wa Mataba, ntabwo yemeranywa n’abamushinja kubarenganya ndetse bakamushinja ko yaba yarabimishije inka kuko ngo nta kantu bamuhaye.

Yagize ati” Ababivuga bashingira kuki, kuvuga ko bari kurutonde gusa? Nta biraro bari bafite kandi ntabwo twabaha amatungo ngo bararane nayo, rero nta kindi kibazo kuko ntabwo najya kubeshya ubuyobozi bwo hejuru.”

Kuba hari inka zagombaga gutangwa mu Mudugudu ariko zigakatishwa ahandi, abari bazigenewe ngo bazategereza ikindi gihe cyo gutanga inka Leta iba yagennye cyangwa se ngo bazibone binyuze mu kwitura ku bazihawe mbere zikaba zarabyaye.

Kuzazihabwa kandi nabwo ngo ibyo basabwa bagomba kuzaba babyujuje. Umukuru w’Umudugudu avuga ko mu Mudugudu we abantu basigaye batarabona inka batarenga batanu muri 34 bari kurutonde.

Mudugudu, avuga ko ibibazo rusange ngo biri mu baturage bafite inka za Girinka bishingiye ku kuba zakwibwa no kuba umuturage yaragira inka igihe kirekire ntibyare. Avuga kandi ko mu itangwa ry’inka nta kindi kigenderwaho kitari ukuba uhabwa inka ari ku rutonde no kuba yujuje ibisabwa birimo ikiraro.

Aha ni ikiraro cy’inka cy’uwamaze kuyihabwa.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5902 Posts

Politiki

4153 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1026 Posts

Imyidagaduro

85 Posts

Imikino

151 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga