• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
18/09/25
Gisagara: Polisi yashimiye Clubs zishinzwe gukumira ibyaha mu mashuri(anti-Crime Clubs in school)
18/09/25
Kamonyi-Ngamba: Amakuru intyoza.com yamenye ni uko Polisi yarashe Amabandi atatu yasanze arimo gutema no kwambura Abaturage
18/09/25
Ku biceri 200 gusa, Umunyamahirwe muri FORTEBET yatsindiye 1,296,945RWF
18/09/25
Kamonyi-Kayenzi: Barishyuye, Imyaka irasaga 5 batazi ikitambitse urugendo rujya ku Mulindi w’Intwari

Kamonyi: Minisitiri yasabye ikurikiranwa ry’umugabo wamenesheje umwana iwabo akanakubita Mudugudu

Umwanditsi
May 31, 2018

Dr Mukabaramba alvera, umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu-MINALOC, yasuye abatuye Akagari ka Nyarubuye, Umurenge wa Rugarika tariki 29 Gicurasi 2018. Yagejejweho ikibazo cy’umwana w’umukobwa wameneshejwe iwabo n’umwinjira wa Nyina. Yasabye ko iki kibazo gikurikiranwa kandi kigakemurwa byihuse.  

Mu Nteko y’abaturage yo kuri uyu wa kabiri tariki 29 Gicurasi 2018 mu Kagari ka Nyarubuye, Umurenge wa Rugarika, Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukabaramba Alvera yasabye ikurikiranwa ryihuse ry’umugabo wamenesheje umwana w’umukobwa nyuma yo kwinjira nyina, yasabye kandi ko uyu mwana arenganurwa byihuse.

Imanizabayo Naome, yabwiye Minisitiri ikibazo cy’ihohoterwa yagiriwe kugera n’aho ameneshejwe iwabo n’umugabo winjiye nyina. Avuga ko uyu mugabo afatanije na nyina umubyara, bamumenesheje ndetse ubu imitungo bayigerereje bayigurisha mu gihe we acumbitse ku mugira neza wamwakiriye.

Abaturage batari bake bitabiriye inteko y’abaturage no kwakira Minisitiri.

Yagize ati” Ikibazo cyanjye mfite ni umugabo waje aje gushaka Mama ntazi ahantu aturutse, ariko ubu iyi saha akaba yaramenesheje ndi ku muturage. Iyi saha uwo mugabo winjiye Mama arimo arateza ibintu byose yasanze murugo ngo akunde agende.”  Imanizabayo, yabwiye  Minisitiri ko ikibazo kizwi n’ubuyobozi kugera mu Karere.

Minisitiri Mukabaramba, avuga kuri iki kibazo hamwe n’ibindi yagejejweho n’abaturage, yagarutse ku bayobozi bagezwaho ibibazo n’abaturage ariko bakabarangarana. Yibajije impamvu umwana ameneshwa mu mitungo y’iwabo akaba ku gasozi, ubuyobozi bukagezwaho ikibazo ariko kugekemura bigatinda.

Yagize ati “ Uwo mugore niba ashaka uwo mugabo yava mu nzu abana bakajya mu rugo no mu mutungo, umugore agakurikirana umugabo bakagenda. Ni ikibazo cyihutirwa kigomba gukemurwa mu maguru mashya, ntabwo umwana yakagombye gucumbika, numvise bibabaje, kuki uyu mugabo adafatirwa ibyemezo.”

Minisitiri Mukabaramba, yavuze ko uyu mugabo ngo yumvise anafite ibyaha byinshi dore ko ngo yanakubise Mudugudu agafuni ariko ngo agafatwa nyuma akarekurwa mu buryo budasobanutse.

Yagize ati” Uyu mugabo ni umuntu umeze ute, kubera iki mutamufatira ibyemezo? Ariko ngo baramufashe baramufunga, baramurekura. Umwanzuro ni uko mu by’ukuri afite n’ibyaha byinshi, yakagombye rero kuba ubutabera bwarakoze akazi kabwo, hari ahantu twasanze intege nke.”

Abaturage bakurikiye ibiganiro.

Amakuru agera ku intyoza.com nyuma y’uko  Minisitiri avuye muri iyi nteko y’abaturage, akaganira nabo ndetse byinshi mu bibazo agasiga bihawe umurongo, uyu mugabo ngo yafashwe ari kuri moto atorotse dore ko ngo n’ijoro ry’uyu munsi Minisitiri yaganiriyeho n’abaturage ngo ataraye mu rugo nk’uko bamwe mu baturage baduhaye aya makuru.

Munyaneza Theogane / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5869 Posts

Politiki

4120 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1011 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

144 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga