• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Kamonyi-Rukoma: Ba Mutimawurugo baremeye mugenzi wabo utagiraga aho kuba

Umwanditsi
June 3, 2018

Nakabonye Julienne, umubyeyi utishoboye warokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 yaremewe na ba Mutimawurugo bagenzi be b’Umurenge wa Rukoma bamuhaye isakaro ry’amabati 20. Ibiri mu bushobozi bwa ba Mutimawurugo ngo bizakorwa ariko mugenzi wabo agire aho akinga umusaya.

Amabati 20 afite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana na cumi na bitandatu(116,000Fr) y’u Rwanda niyo yatanzwe nk’isakaro kuri uyu wa gatanu tariki 1 Kamena 2018. Ni igikorwa ba Mutimawurugo b’Umurenge wa Rukoma bakoreye mugenzi wabo utishoboye warokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 utagira inzu.

Mutimawurugo Nakabonye Julienne, yarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, yaremewe na bagenzi be. Yabwiye intyoza.com ati” Ubu nabaga mu gakoni gato cyane nyuma y’uko akazu nari narabashije kurundarunda gasenywe n’ibiza, naravuze ngo nta handi naba kuko n’ibihe bibi twabaga ahantu tubonye kandi tukabaho.”

Akomeza agira ati” Ndashimira cyane Imana n’abayobozi kuba bantekerejeho, na ba Mutimawurugo ni ukuri ndabashimiye, Imana izabahe umugisha, ibahe umutima wa kimuntu wo gutekereza bagenzi babo.” Akomeza asaba ababyeyi gutoza abana umuco mwiza wo gukunda igihugu, kugikorera, kwirinda icyasenya ubumwe n’amahoro.

Dushimiyimana Rosette, ahagarariye inama y’igihugu y’abagore mu Murenge wa Rukoma, yagize ati” Ubwo twatangiraga icyunamo, nka ba Mutimawurugo b’Umurenge wa Rukoma twashatse umuntu twaremera. Twabajije mu tugari hirya no hino batubwira ko Nakabonye wo muri Gishyeshye atagira aho aba dore ko n’akazu yabagamo imvura yagahiritse, mu bushobozi bwacu twashatse isakaro ry’amabati 20. Inzu ntabwo irubakwa, twatangiye ubuvugizi, tuzanashyiraho amaboko n’imbaraga dufite ariko nibura twumve ko agize aho ahagaze atavirwa.”

Ba Mutimawurugo ba Rukoma, bavuga ko igikorwa cyo kubakira inzu uyu mugenzi wabo bakiganiriyeho  n’ubuyobozi bw’Akagari, ko abaturage bazakigiramo uruhare ariko kandi ngo nka ba Mutimawurugo biteguye gukata urwondo, kubumba amatafari, gutunda amabuye n’ibindi byose biri mu bushobozi bafite. Abagabo babo nabo ngo igikorwa bemeye kukigira icyabo ku buryo n’aba bafundi bazafasha mu kubaka.

Igikorwa cyo kuremera Mutimawurugo Nakabonye, cyakozwe nyuma y’umuhango wo kwibuka Abana n’abagore bo mu Murenge wa Rukoma bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Uyu muhango wabereye mu kiryamo cy’inzovu.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga