• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Kamonyi: Mu isoko rya Gashyushya, Polisi yakanguriye abaturage kurwanya ibyaha birimo na ruswa.

Umwanditsi
June 4, 2018

Mu gihe Polisi y’u Rwanda iri mu kwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi, guhera kuri uyu wa mbere tariki 4 Kamena 2018 hirya no hino iki cyumweru haribandwa ku bukangurambaga mu kurwanya Ruswa. Polisi ikorera mu karere ka Kamonyi yagiye kwigishiriza mu isoko rya Gashyushya riherereye mu Murenge wa Gacurabwenge. Abaturage bahawe rugari barabaza banasobanurirwa byinshi kuri ruswa.

Umuyobozi wa Polisi w’Umusigire mu Karere ka Kamonyi,  CIP Theresphore Dukuzumuremyi yasabye abaturage bitabiriye ikiganiro mu isoko ryo mu Gashyushya ko bakwiye gushikama bakarwanya ibyaha ariko by’umwihariko bakanga Ruswa kandi bakayamagana. Bagatanga amakuru y’uwo ariwe wese uyikekwaho. Aha ngo niho umunyarwanda mwiza agaragarira, Kuyanga no kuyamaga ngo ni ubutwari.

Yagize ati” Mugomba guhagarara mu kuri, mukagaragaza ikibi kuko icyaha cya Ruswa ni ikibi mu bindi. Aho waba uri hose uzahagarare mu kuri wange ruswa kandi wamagane abayitanga n’abayakira. Gira ubutwari bwo kurenganura ugiye kurengana, nibwo uzaba uri umunyarwanda mwiza, nibwo uzaba uri intwari y’Igihugu.”

Abaturage bari bisanzuye kuri Polisi babaza ibibabangamiye, banatanga ibyifuzo.

Yakomeje ati” Kuba intwari y’Igihugu ntabwo ari ukuvuga ngo wagiye ku rugamba, si ukuvuga ngo wambaye imyenda nk’iyi ( ya Polisi), si ukurashisha imbunda; kuba intwari ni uguhagarara mu kuri, ni ukurwanya ikibi aho uri. Kuba intwari ni ukutemera indonke, kuba intwari si uguhabwa n’umuturage icyo atakagombye kuguha.”

Agira kandi ati” Uguhaye serivise yagenwe ntabwo umugomba amaturo kuko yayiguhaye kuko niko kazi ashinzwe nicyo ahemberwa, niba nkoze akazi kanjye mpemberwa kandi nemeye ntabwo nakagombye kugira ibindi ngusaba. Mureke dufatanyirize kamwe turwanye ruswa, twamagane ikibi kuko ruswa imunga ubukungu bw’igihugu ikadindiza iterambere.”

Abaturage(biganjemo abagore) bihereranye CIP Eugenie Uwimana(DCLO), bamutura imitwaro bikoreye.

Abaturage bishimiye kubona Polisi ije kubaganiriza ku kurwanya ibyaha by’umwihariko ruswa. Bavuga ko na n’uyu munsi mu nzego zibanze igishinze imizi.

Umwe muribo yagize ati” byose bipfira mu Mudugudu no mu Kagari, iyo uhavuye bakuguze no hejuru birapfa kuko n’abagushinja cyangwa abagushinjura bose ni abo hasi aho waturutse kandi uwakuguze aba yanyuze mu bayobozi, kenshi rero banga kwiteranya, ahubwo Polisi ijye iza mu Midugudu itwigishe n’abo bayobozi bumvireho.”

Claire Umutesi, umukozi w’Umurenge ushinzwe irangamimerere na Notariya wajyanye na Polisi muri iki gikorwa yagize ati” Ndashimira Polisi yaje kudufasha muri iki gikorwa cy’ubukangurambaga mu kurwanga ruswa, ni igikorwa cya buri wese, ni uruhare rwa buri muntu ni nayo mpamvu twaje kongera ku bibibutsa.”

Claire Umutesi, umukozi w’Umurenge wa Gacurabwenge.

Yakomeje agira ati”  Kurwanya ruswa si uruhare rwa Polisi gusa, niyo mpamvu baje kubibutsa ko muri ku isonga mu kubigiramo uruhare, mukoresha uburyo bwose mwabwiwe mutange amakuru, mwegere ubuyobozi dufatanye twese na Polisi kurandura ruswa. Iyo mubivuze mugatanga amakuru bituma bikurikiranwa abafashwe bagahanwa, ruswa ntabwo yatuma igihugu gitera imbere, imunga ubukungu.  Gira ubutwari bwo gutanga amakuru, nuyatanga nta n’umuntu uzabimenya kandi uzaba utanze umusanzu wawe.”

Abaturage, bifuje ko mu nteko z’abaturage za buri wa Kabiri no mu bindi biganiro bihuza abaturage n’abayobozi, Polisi itajya ibura umwanya wo kubaganiriza kuko ngo haba hateraniye benshi mu baturage n’abayobozi.

Abaturage bahawe rugari mu bibazo n’ibitekrezo.

Polisi yasabye buri muturage wese ufite terefone n’utayifite kwegera uyifite igihe afite amakuru kuri ruswa, agakoresha nomero itishyurwa ariyo 997 mu gutanga amakuru kuri ruswa.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga