• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Kamonyi-Kayenzi: Bibutse ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

Umwanditsi
June 10, 2018

Murenge wa Kayenzi kuri uyu wa 9 Kamena 2018 bibutse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Ubufatanye bwabo mu Kwibuka Jenoside ngo butanga icyizere ko amateka mabi yaranze igihugu adashobora kwibagirana. Abitabiriye uyu muhango basabwe kurushaho guha agaciro abatutsi bishwe, basabwa kandi kugira ubufatanye mu kubaka igihugu.

Umuhango wo Kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 mu Murenge wa Kayenzi wabaye kuri uyu wa 9 Kamena 2018, wabimburiwe n’urugendo rwageze kuri Nyabarongo, ahashyizwe indabo mu rwego rwo kwibuka Abatutsi bishwe bakajugunywa muri uru ruzi. Hashyizwe kandi indabo ku mva ishyinguwemo imibiri isaga 70 iri mu Kagari ka Kirwa, Umudugudu wa Gitwa.

Innocent Mandera, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kayenzi ubwo yahaga ikaze abitabiriye uyu muhango, yashimiye ubwitange n’ubufatanye bw’abanyakayenzi mu gutegura umuhango wo Kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ndetse n’ibindi bikorwa bibahuza nk’Abanyakayenzi mu kubaka igihugu.

Gitifu Mandera.

Gitifu Mandera, yatangaje kandi ko muri iki gihe cy’iminsi 100 yahariwe kwibuka, nta ngengabitekerezo iragaragara mu Murenge, ko ahubwo ari iminsi ikomeje kurangwa n’ubufatanye bw’abaturage n’ubuyobozi mu kwitabira gahunda zose ziba zateguwe. Ibi ngo byerekana agaciro abaturage baha ibikorwa byo kwibuka biba byateguwe.

Tuyizere Thadee, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu yabwiye abitabiriye uyu muhango ati” Turashimira ubufatanye bukomeje kuranga abanyakayenzi mu gutunganya inzibutso, ahiciwe abatutsi.”

Akomeza ati” Ibi biratanga icyizere ko amateka mabi yaranze igihugu adashobora kwibagirana, kandi biranatanga imbaraga z’ubufatanye, imbaraga zo guha agaciro abatutsi bishwe bazira uko bavutse.”

Tuyizere Thadee.

Tuyizere, yakomeje yizeza Abanyakayenzi ubufasha bw’Akarere mu bikorwa byiza byatangiwe n’ibyo bateganya gukora byose, yashimiye kandi imbaraga zishyirwa mu kwigisha urubyiruko ibyiza, avuga ko icyo ari icyizere cy’uko Jenoside idashobora kongera kuba ukundi mu Rwanda.

Pacifique Murenzi, Perezida wa Ibuka mu karere ka Kamonyi yashimiye abaje gufata mu mugongo abanyakayenzi ariko kandi aranababwira ati” Nkuko insanganyamatsiko yo kwibuka igira iti “Twibuke twiyubaka”, ndashimira uruhare rw’abaturage b’Umurenge wa Kayenzi n’ubuyobozi bwabo mu gusigasira ibyiza twagezeho.”

Pacifique Murenzi.

Akomeza ati” Ntabwo Jenoside yahagarara ngo hanyuma dukomeze no guhembera urwango. Ni mwitandukanye n’ikibi mube umusingi w’ubumwe n’ubwiyunge koko, ariko munakore n’ibikorwa bihesha agaciro igihugu cyacu.”

Hon. Alphonsine Mukarugema wari umushyitsi mukuru yagize ati” Twaje kwifatanya namwe Abanyakayenzi, twaje kubafata mu mugongo muri gahunda yo kwibuka. kwibuka ni igikorwa kitwibutsa igihango dufitanye n’aba bagiye, kuko bari abaturanyi bacu, bari inshuti zacu.”

Akomeza agira ati” Aya mateka tuvuga uyu munsi ni amateka y’abanyarwanda, ni amateka  yacu, nti dushobora kuyikuraho ngo tugire abandi tuyatwerera. Jenoside yatwaye abantu barenga Miliyoni yateguwe n’ubutegetsi bubi bwigishije urwangano igihe kirekire mu bana b’abanyarwanda, bwigisha amacakubiri n’inzangano.”

Hon. Alphonsine.

Agira kandi ati” Aya mateka yacu mabi, amateka ashaririye abanyarwanda banyuzemo twayatewe n’ubutegetsi bubi bwirebye bugakorera inyungu zabwo aho gukorera inyungu z’abanyarwanda. Ingufu zo kuba umwe, zo kugira ubumwe, zo kuba turi hamwe, zo kuba twese twibona nk’abanyarwanda ziduhe imbaraga zo kurenga ku byabaye. Igihugu cyanyoye amaraso y’abanyarwanda ubu cyaragangahuwe.”

Hon Mukarugema, yasabye ababyeyi ati” Mureke kutuvangira, mwagize igihe cyanyu kandi ibyo twabibye twarabisaruye, umusaruro twavanyemo twarawubonye, uyu munsi twaciye umuvuno, Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda icyo ishaka ni u Rwanda rutekanye, abanyarwanda batera imbere, gahunda zirahari mwese murazizi, turabasaba ngo muzitabire kuko ari mu nyungu zanyu.”

Mu buhamya n’ibiganiro byatanzwe muri uku kwibuka abatutsi biciwe I kayenzi mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, izina Leopord Munyakazi uvuka muri uyu Murenge akaba akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside, ryagarutsweho cyane. Havuzwe ku ruhare  yagize mu iyicwa ry’Abatutsi muri uyu Murenge, aho ngo yashishikarije abicanyi kwinjira mu ngo bagasaka bareba aho umututsi yihishe, inama yitabiriye zateguraga ubwicanyi n’ibindi.

 

 

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga