• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
16/09/25
Umwami w’ibikubo byo ku Bitego atahanye 1,175,360Rwf yashyizeho 10,000 mu isaha imwe gusa
16/09/25
Polisi y’u Rwanda yamaze guta muri yombi abantu bose bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda
16/09/25
Umwe muri 3 bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda yatawe muri yombi
16/09/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Ukekwaho gusambanya umwana wa 17 agahunga yatawe muri yombi

Rwamagana: Abapolisi bo mu bihugu byo mu Karere batangiye amahugurwa ku bijyanye no kubungabunga amahoro

Umwanditsi
June 12, 2018

Ku wa mbere tariki ya 11 Kamena 2018, mu Ishuri  rya Polisi y’u Rwanda rya Gishari riri mu karere ka Rwamagana, hatangijwe amahugurwa y’Abapolisi bo muri aka karere ku bijyanye n’ibikorwa byo kubungabunga amahoro mu bihugu bitandukanye.

Aya mahugurwa ahuje abapolisi 52 bitegura kujya mu butumwa bwo kubungabunga amahoro hirya no hino ku isi bo mu bihugu by’u Rwanda, Uganda, Kenya, Etiyopiya, Sudani, Somaliya, Seyisheli n’ibirwa bya Comores.

Ni ku nshyuro ya gatandatu abereye mu Rwanda; akaba yarateguwe n’Umutwe wa Polisi wo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, ushinzwe gutabara aho rukomeye (EASF).

Ubwo yatangizaga ku mugararo aya mahugurwa, Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ubuyobozi n’abakozi DIGP-AP, Juvenal Marizamunda, yagarutse ku kamaro k’Abapolisi bari mu butumwa bw’amahoro mu gutuma ibihugu barimo bigira ituze n’umutekano.

Yakomeje avuga ko Afurika yiyemeje gushaka ibisubizo by’ibibazo ifite; akaba ari muri urwo rwego Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe washyizeho umutwe uhora witeguye gutabara aho rukomeye mu turere dutanu tw’uyu mugabane (ASF) n’aka karere dutuyemo kakaba karimo; aho na ko gafite  umutwe uhora witeguye gutabara (EASF).

DIGP Marizamunda yakomeje avuga ko intego y’aya mahugurwa ari uguha ubumenyi abitegura kujya mu butumwa bw’amahoro kugira ngo bamenye inshingano z’uyu mutwe wo gutabara mu gihe mu gihugu runaka habayemo ibibazo.

Yanavuze kandi ko bitewe n’imiterere y’ubutumwa boherejwemo, baba banakeneye ubumenyi bwisumbuyeho, uko bakwitwara ndetse bakagira n’ibikoresho bihagije kandi bijyanye n’igihe bibafasha mu kazi.

Yavuze ko kuba u Rwanda rwakira amahugurwa nk’aya, ari ikimemenyetso ko ruha agaciro ibijyanye no kubumbatira amahoro no gushakira hamwe n’ibindi bihugu uko amakimbirane n’ibindi bibazo byabonerwa umuti urambye.

Umuyobozi w’Umutwe wa Polisi wo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, ushinzwe gutabara aho rukomeye (EASF), ACP Dinnah Kyasiimira yavuze ko uyu muryango wiyemeje guha ubumenyi buhagije abajya mu butumwa bw’amahoro; haba ku mugabane w’Afurika n’ahandi.

Yavuze ko ibi bituma bamenya neza imiterere n’ibibazo bashobora guhura na byo; bityo bakamenya uko bagomba kwitwara mu gihe bari mu kazi kabo.

ACP Kyasiimira yashimiye u Rwanda kubera inkunga yarwo mu kwakira no gutuma aya mahugurwa agenda neza nk’uko bisanzwe bigenda.

Mu gihe cy’ibyumweru bibiri, abateraniye muri aya mahugurwa, bazahabwa ubumenyi mu masomo akurikira: Imvo n’imvano y’Umuryango w’Abibumbye n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, imiterere y’ubutumwa bw’amahoro na disipuline igomba kuranga abari mu butumwa bw’amahoro, imbogamizi zirebana n’ubutumwa bw’amahoro ndetse n’uburyo bwo kuzirinda, n’uko bagomba kwitwara mu butumwa bw’amahoro.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5864 Posts

Politiki

4115 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1009 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

143 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga