• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Ngororero: Polisi y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo batashye ibiro by’Umudugudu utarangwamo icyaha

Umwanditsi
June 13, 2018

Kuwa kabiri tariki ya 12 Kamena 2018, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Munyantwari Alphonse ari kumwe n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe abakozi n’imiyoborere DIGP Juvenal Marizamunda batashye ku mugaragaro ibiro by’umudugu utarangwamo icyaha wa Mituga, mu kagari ka Rugendabari, mu murenge wa Hindiro. Hari kandi n’abaturage benshi b’uwo mudugudu n’abaturanyi babo bagera ku bihumbi bitatu.

Ibi biro by’Umudugudu byatashywe bigizwe n’ibyumba bitatu harimo icy’umukuru w’umudugudu n’umwungirije ushinzwe umutekano ndetse n’icyumba kinini kijyamo abantu 60 n’intebe zateganyirijwe kwicarwaho n’abaturage. Iyi nyubako kandi irimo na Televisiyo n’umuriro w’amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba bahawe na Polisi y’u Rwanda bikazajya bibafasha kureba amakuru n’ibindi biganiro no kungurana ibitekerezo.

Uyu mudugudu watashywe ku mugaragaro ni umwe muri itanu yari iherutse gutangizwa kubakwa mu gihugu hose mu cyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda ihuriramo n’abaturage n’abandi bafatanyabikorwa bayo.

Umuyobozi w’Intara y’I Burengerazuba Munyantwari Alphonse wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa, yasabye abaturage b’Umudugudu wa Mituga kubyaza umusaruro iyi nyubako yabo, bakaza kureba amakuru kuri televiziyo abera hirya no hino mu gihugu kugira ngo biyungure ubumenyi. Yakomeje ashimira Polisi y’u Rwanda kubera iyi nyubako y’umudugudu ukuntu yihutishijwe; asaba abaturage kutirara ahubwo bagakomeza kugira uruhare mu gucunga umutekano kuko ariwo nkingi y’iterambere.

Guverineri Munyantwari.

Yakomeje asaba abaturage b’uyu mudugudu gukomeza guharanira  kwikemurira ibibazo hagamijwe imibereho myiza yabo irimo kugira ibikorwa remezo nk’amazi meza ndetse bagaharanira ko abana babo biga ntibave mu mashuri.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ubuyobozi n’abakozi DIGP Juvenal Marizamunda, we yavuze ko ubufatanye n’abaturage aribwo bwatumye iyi nyubako y’umudugudu wabo yuzura vuba. Yasabye abaturage kujya baza muri iyi nyubako bakahataramira bakaganira ku cyabateza imbere aho gupfusha umwanya ubusa bari mu bindi bikorwa bidatanga umusaruro bakirinda no kuryama kare no gutakaza igihe.

Yasoje abasaba gukomeza gusigasira umutekano kuko ariwe shingiro rya byose, abasezeranya ko Polisi y’u Rwanda izakomeza gufatanya nabo mu bikorwa bigamije imibereho myiza yabo.

Nsanzimana Jean Damascene, umuyobozi w’umudugudu wa Mituga, yavuze ko abaturage be bishimiye ibi biro by’umudugudu  bubakiwe na Polisi y’u Rwanda; asoza avuga ko uzabagirira akamaro haba mu kwakirira abaturage ahantu heza hajyanye n’igihe ndetse n’umuriro na Televiziyo birimo bikazafasha abaturage kumenya amakuru, no gushyira umuriro muri za terefone bityo bagahanahana amakuru na bagenzi babo.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga