• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Kicukiro: Abamotari bakanguriwe kwirinda ibyaha bifitanye isano n’imirimo bakora ndetse n’ibindi muri rusange

Umwanditsi
June 26, 2018

Abakora umurimo wo gutwara Abagenzi kuri moto bakorera mu karere ka Kicukiro, ku wa mbere tariki 25 Kamena 2018 bakanguriwe kwirinda ibyaha, byaba ibifitanye isano n’imirimo bakora ndetse n’ibindi muri rusange.

Ubu butumwa babuherewe mu biganiro bagiranye n’Abayobozi mu nzego zitandukanye barimo Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, Mukunde Angélique; bikaba byarabereye ku Kibuga cy’umupira w’amaguru cy’Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro riri mu murenge wa Niboyi ahari hateraniye Abamotari bagera kuri 500.

Mu kiganiro Mukunde yagiranye na bo yababwiye ko bimwe mu byaha bamwe mu bamotari bajya bakora harimo gushikuza Abagore n’Abakobwa amasakoshi, telefone ngendanwa n’ibindi bintu bitandukanye baba bafite mu ntoki cyangwa baba bahetse ku mugongo, ubufatanyacyaha mu bujura bwa moto, gutunda ibiyobyabwenge, no guhohotera Abagore n’Abakobwa.

Yababwiye ati,”Abakora ibi byaha; ndetse n’ibindi tutarondoye basiga icyasha abatabikora. Murasabwa mwese kugira imico izira amakemwa; kandi mujye muhwitura bagenzi banyu banyuranyije n’amategeko abagenga, ndetse n’abanyuranyije n’Amabwiriza ngengamikorere mwishyizeho.”

Yabaganirije kandi  ku isuku n’umutekano; aha akaba yarababwiye ko umwanda ari intandaro y’uburwayi butandukanye; kandi ko nta mutekano umurwayi agira kuko aba ababajwe n’umubiri, ndetse ko aba afite impagarara mu ntekerezo.

Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere yagize kandi ati,” Twese twahigiye guharanira ko Kigali iba Umujyi utoshye, urangwamo isuku n’umutekano. Mukwiriye kurangwa n’isuku; haba ku mubiri, imyenda n’ibikoresho byose mukoresha igihe mutwara abagenzi. Murasabwa kandi kwirinda kujugunya imyanda aho mubonye hose; ahubwo mukayishyira ahabugenewe; kandi mugire uruhare mu gukumira no kurwanya ibyaha mutanga ku gihe amakuru atuma inzego zibishinzwe zibikumira; atuma kandi zifata uwabikoze.”

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Kicukiro, Superintendent of Police (SP) Jean Marie Vianney  Ngabo yabwiye abo Bamotari ko bamwe muri bagenzi babo bajya bafatwa bapakiye ibiyobyabwenge kuri moto babivanye mu gace runaka babijyana ahandi; abandi bakaba bafatwa  bahetse ababikwirakwiza.

Yagize ati,”Ukwishora mu biyobyabwenge bihanwa n’amategeko. Ingaruka zo kubyishoramo harimo igifungo, gucibwa ihazabu, gutera ubinywa gukora ibyaha; kandi bimutera uburwayi butandukanye butuma adakora ngo yiteze imbere. Murakangurirwa  kwirinda ibiyobyabwenge; kandi mwirinde gufasha ababikwirakwiza.”

SP Ngabo yagiriye inama abo bamotari yo kurangwa n’ubushishozi kugira ngo birinde kuba ibikoresho by’abakwirakwiza ibiyobyabwenge n’abatwara ibindi bitemewe n’amategeko nka magendu.

Yavuze ko abanywa urumogi cyangwa ibindi biyobyabwenge bakora ibikorwa bihungabanya umutekano muri rusange birimo gukubita no gukomeretsa n’ihohotera rishingiye ku gitsina; bityo ko buri wese akwiriye kuba Umufatanyabikorwa mu kurwanya iyinjizwa ryabyo mu gihugu, ikoreshwa, icuruzwa, itundwa n’inyobwa ryabyo atungira agatoki inzego zibishinzwe ababikora.

Yasabye aba bakora imirimo yo gutwara abagenzi kuri moto kubahiriza amategeko y’umuhanda kugira ngo birinde gukora cyangwa guteza impanuka; aha akaba yarababwiye ko kwica amategeko y’umuhanda ari ugushyira mu kaga ubuzima bwabo, ndetse n’ubw’abandi bakoresha inzira nyabagendwa.

Umuyobozi w’Impuzamashyirahamwe y’Abamotari mu Rwanda, Ngarambe Daniel  yabwiye bagenzi be ati,” Mu bo dutwara kuri moto hashobora kubamo abafite ibintu bitemewe n’amategeko nk’ibiyobyabwenge cyangwa abagiye gukora ibyaha bitandukanye. Turasabwa kurangwa n’ubushishozi kugira ngo tutorohereza abantu nk’abo kugera ku byo bagambiriye; ahubwo igihe tugize uwo dukekaho ibikorwa binyuranyije n’amategeko tukihutira kubimenyesha Polisi cyangwa izindi nzego zibishinzwe.”

Yagize kandi ati,”Iyi mirimo idutunze ikanadutungira imiryango tuyikora mu bwisanzure kubera ko mu gihugu hari umutekano usesuye. Dukwiriye kugira uruhare mu gukumira no kurwanya icyo ari cyo cyose cyawuhungabanya. Dukwiriye kandi kubahiriza amategeko y’umuhanda kugira ngo twirinde impanuka. Tugomba kandi guhwitura bagenzi bacu bica amategeko ajyanye n’imirimo dukora; kandi tukarangwa n’isuku hose.”

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga