• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
16/09/25
Umwami w’ibikubo byo ku Bitego atahanye 1,175,360Rwf yashyizeho 10,000 mu isaha imwe gusa
16/09/25
Polisi y’u Rwanda yamaze guta muri yombi abantu bose bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda
16/09/25
Umwe muri 3 bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda yatawe muri yombi
16/09/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Ukekwaho gusambanya umwana wa 17 agahunga yatawe muri yombi

Perezida Kagame yatangije ku mugaragaro ikigo cy’uruganda ruzajya ruteranyiriza imodoka mu Rwanda

Umwanditsi
June 27, 2018

Atangiza ku mugaragaro ikigo cy’uruganda rwa Volkswagen mu Rwanda kuri uyu wa gatatu tariki 27 Kamena 2018, Perezida Kagame yatangaje ko iyi ari inkuru nziza kuri Afurika, ko ndetse bikuraho imyumvire kuri bamwe y’uko Afurika ariyo itabwamo ibyakoreshejwe ahandi. Umwaka wari ushize uru ruganda rutegerejwe.

Uruganda rwa Volkswagen rwamamaye ku Isi by’umwihariko mu gihugu cy’Ubudage aho rufite ikicaro gikuru, kuri uyu wa gatatu tariki 27 Kamena 2018 rwatangije ku mugaragaro ibikorwa byarwo mu Rwanda, aho ikigo cyarwo kiswe” Volkswagen Mobility Solutions Rwanda”  kizajya giteranyiriza imodoka.

Perezida Paul Kagame niwe watangije ku mugaragaro ibikorwa by’ikigo cy’uru ruganda rwari rumaze igihe kigera ku mwaka rutegerejwe. Yashimye iki gikorwa ndetse atangaza ko ari cyiza kuri Afurika by’umwihariko ku Rwanda kuko ngo ari intambwe nshya y’urugendo rw’impinduka mu iterambere ry’ubukungu bw’Igihugu cy’u Rwanda.

Yagize kandi ati “ Ni inkuru nziza kuri Afurika, kuko bigaragara ko inganda zikomeye z’I Burayi zitamenyekanisha ibyo zikora muri Afurika gusa kuko zanahakura abaguzi.”

Photo/igihe

Perezida Kagame, yatangaje kandi ko gukora imodoka nshya bizakuraho imyumvire yo kumva ko Afurika ariho hatabwa ibintu byakoreshejwe n’abandi.

Umukuru w’Igihugu kandi, yatangaje ko Afurika n’u Rwanda bakwiye ibyiza, ko uyu mugabane udakwiye kuba ikimpoteri cy’imodoka zishaje cyangwa ikindi kintu cyakoze.

Mu gutangira ibikorwa byo guteranyiriza imodoka zayo mu Rwanda, ikigo cy’ uruganda rwa Volkswagen ngo kizatangirana n’amoko abiri. Ayo ngo ni VW polo na VW Passat nk’uko Rugwizangoga Michaella, umuyobozi wa Volkswagen mu Rwanda yabitangaje.

Iki kigo cy’uruganda cyiswe “ Volkswagen Mobility Solutions Rwanda”  kizakorera mu gice cyahariwe inganda I Masoro ho mu karere ka Gasabo, biteganijwe ko kizajya giteranyiriza mu Rwanda imodoka 5000 ku mwaka.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5864 Posts

Politiki

4115 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1009 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

143 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga