• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
05/12/25
Kamonyi: Uburenganzira bw’Ufite Ubumuga ntabwo bureba Ubuyobozi gusa-Visi meya Uwiringira M Josee
05/12/25
Igishoro cy’Ibihumbi 450 cyahesheje Umunyamahirwe wa FORTEBET gutsindira hafi Miliyoni 2,5 y’u Rwanda
05/12/25
Kamonyi-Rugalika: Abadepite basabye Akarere kugira nibura Site imwe y’Imiturire y’icyitegererezo
05/12/25
Ab’Imyumvire iganisha ku kugumura Abaturage bahawe“GASOPO”, babwirwa itegeko n’Ibihano

Nyaruguru: Igitero cy’abantu bitwaje intwaro cyasahuye inka n’ibiribwa by’abaturage

Umwanditsi
July 2, 2018

Mu ijoro ryakeye rya tariki 1 rishyira iya 2 Nyakanga 2018, abantu bitwaje intwaro bateye mu Murenge wa Nyabimata, Akagari ka Ruhinga ho mu Mudugudu wa Cyamuzi. Abateye basahuye ibiribwa by’abaturage banatwara amatungo yabo nkuko Polisi y’u Rwanda ibyemeza mu itangazo yageneye itangazamakuru irinyujije ku rubuga rwayo kuri uyu wa mbere tariki 2 Nyakanga 2018.

Ahagana ku I saa tanu n’iminota 30 z’ijoro ryakeye tariki 1 ishyira tariki 2 Nyakanga 2018 abantu bitwaje intwaro bateye mu karere ka Nyaruguru, basahura ibiribwa baniba amatungo y’abaturage, banashimuta bamwe muri aba baturage bo kubatwaza ibyo basahuye berekeza iy’ishyamba rya Nyungwe.

Abagabye iki gitero nk’uko Polisi y’u Rwanda ibitangaza, bakigabye bitwaje intwaro mu Mudugudu wa Cyamuzi, Akagari ka Ruhinga, Umurege wa Nyabimata. Mu kugenda ngo bibye ibintu by’abaturage birimo ibiribwa n’amatungo, bashimuse kandi abaturage bo kubatwaza ibyo basahuye.

Muri iri tangazo rya polisi y’u Rwanda rigira kandi riti” Bashimuse bamwe mu baturage babatwaza ibyo bibye, baza kubarekura bamaze kotswa igitutu n’abashinzwe umutekano bahise batabara.”

Itangazo rikomeza rigira riti” Abo bagizi ba nabi bateye baturutse mu gihugu cy’u Burundi banyuze mu ishyamba rya Nyungwe, ari nayo nzira banyuze basubirayo.”

Iki gitero, kibaye mu gihe kitageze ku byumweru bibiri n’ubundi muri uyu Murenge habaye igitero nk’iki ariko cyo kikaba cyarahitanye abantu 2, gikomeretsa batatu barimo Gitifu w’Umurenge wa Nyabimata, gitwika imodoka y’uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa hasahurwa imyana n’amatungo.

Iki gitero cyahitanye abantu kikanakomeretsa abandi, hagashimutwa amatungo ndetse hakibwa ibiribwa, cyabaye tariki 19 Gicurasi 2018 mu Kagari ka Nyabimata, Umudugudu wa Rwerere nabwo ku masaha asa n’ay’iki ngiki ( mu ma saa tanu z’ijoro).

Polisi y’u Rwanda itangaza ko Abayobozi b’inzego zibande n’iz’Umutekano bagiye kugirana inama n’abaturage, bakaganira nabo ndetse bakabahumuriza. Polisi isaba kandi abaturage gufatanya n’inzego z’umutekano bahana amakuru yatuma abagize uruhare muri iki gikorwa bamenyekana.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5928 Posts

Politiki

4177 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1040 Posts

Imyidagaduro

86 Posts

Imikino

157 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga