• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
15/09/25
Polisi y’u Rwanda yamaze guta muri yombi abantu bose bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda
15/09/25
Umwe muri 3 bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda yatawe muri yombi
15/09/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Ukekwaho gusambanya umwana wa 17 agahunga yatawe muri yombi
15/09/25
Gisagara: Umuyobozi w’Ikigo cy’Ishuri yatawe muri yombi azira ibiryo by’abana

Nyagatare: Abagore 2 batawe muri yombi bakekwaho kujya gucuruza abangavu

Umwanditsi
July 5, 2018

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyagatare, ku wa mbere tariki 2 Nyakanga 2018 yaburijemo ijyanwa muri Uganda ry’abangavu babiri bafite imyaka 15 na 16 hagamijwe kubacuruza, ifata abagore babiri bari babajyanye.

Abafunzwe bakekwaho iki cyaha cy’icuruzwa ry’abantu ni Theonila Kayiraba na Sharon Uwase.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire yavuze ko aba bagore bafatiwe mu rugo rw’uwitwa Jovia Kantengwa utuye mu kagari ka Mushenyi, mu murenge wa Rwempasha aho bo n’abo bangavu bari bacumbitse mu gihe bari bakomeje imyiteguro yo kubajyana muri iki gihugu (Uganda).

Yavuze ko kugira ngo Polisi iburizemo iki gikorwa cyo kujyana aba bakobwa mu mahanga kubacuruza byaturutse ku kuba se w’umwe muri bo yarahamagaye Polisi ayimenyesha ko umwana we yabuze; ariko ko hari abantu akeka ko bafite umugambi wo kubajyana mu muhanga, ndetse ayibwira ahantu acyeka baba bari (mu rugo rwa Kantengwa). Polisi yihutiye kuhagera. Ikihinjira yahasanze abo bangavu babiri bari hamwe n’abari babajyanye; ifata abo bagore bombi bari babajyanye.

CIP Kanamugire yavuze ko ubwo Polisi yafataga Kayiraba yamusanganye ibyangombwa by’ubwoko butandukanye bitangwa n’inzego z’Ubuyobozi muri Uganda; uyu mugore akaba ari we wari uzi aho aba bangavu bari koherezwa n’ibyo bari gukoreshwa bahageze.

Yavuze ko nyuma yo kuburizamo ijyanwa muri Uganda ry’aba bangavu babiri hagamijwe kubacuruza, bashyikirijwe Ababyeyi babo batuye mu murenge wa Tabagwe; naho bariya bagore babafatanywe bakaba barashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).

Bifatwa nk’icuruzwa ry’abantu ibikorwa bihindura umuntu igicuruzwa bijyanye no gushakisha cyangwa kwimurira umuntu ahandi mu gihugu cyangwa mu mahanga hakoreshejwe uburiganya, ibikangisho, imbaraga cyangwa agahato, ububasha ubikora aba amufiteho, akenshi hagamijwe kumwangiriza ubuzima cyangwa kumubyaza inyungu zitemewe akoreshwa mu biterasoni, mu buraya, mu bikorwa binyuranyije n’amategeko, mu bisa n’ubucakara, kumwica urubozo no kumukorera urugomo ndengakamere cyangwa kumukoresha imirimo yo mu rugo nk’umuja, hishingikirijwe intege nke umuntu afite zikomoka ku bibazo afitanye n’ubuyobozi, ku gutwita k’umugore wibana, indwara, ubumuga n’ibindi bibazo byatuma umuntu muzima akora icyo atatekereje nk’uko biteganywa n’ingingo ya 250 y’Itegeko Ngenga N° 01/2012/OL ryo ku wa 02/05/2012 rishyiraho Igitabo cy’Amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Byitwa kandi gucuruza abantu, kubashakamo inyungu hakoreshejwe kubagira abasabirizi ku gahato, kubabera ababyeyi batababyaye hakoreshejwe ikiguzi mu buryo butemewe n’amategeko, kubakoresha mu mashusho y’urukuzasoni, mu masiporo abangamiye ubuzima, kubashora mu ntambara, kubana na bo nk’umugore n’umugabo hagamijwe iyicarubozo n’icuruzwary’ingingo z’imibiri yabo nk’uko iyi ngingo ikomeza ibivuga.

CIP Kanamugire yagaragaje amayeri y’abakora iki cyaha cy’icuruzwa ry’abantu agira ati,”Abakora iki cyaha babeshya abo bashaka kujyana mu bihugu by’amahanga bagamije kubacuruza ko nibagerayo bazabashakira imirimo myiza ibahemba umushahara munini; abandi bakabizeza ko bazabashakira amashuri meza; ariko ko batinda kubagezayo, maze bakabambura ibyangombwa byose; barangiza bakabakoresha imirimo ivunanye nta gihembo; abandi bakabashora mu bikorwa by’urukozasoni nk’ubusambanyi; ndetse ko hari n’abo babaga bakabakuramo zimwe mu ngingo z’umubiri nk’impyiko bakazigurisha abazikeneye ku mpamvu zitandukanye.”

Yagiriye inama urubyiruko yo kwima amatwi uwaza abizeza bene ibyo bitangaza; hagira ubasaba ko bajyana mu mahanga bakabibwira ababyeyi babo, cyangwa ababarera kugira ngo hasuzumwe niba atari abashaka abantu bajya gucuruza.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5863 Posts

Politiki

4114 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1008 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

142 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga