• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
18/09/25
Gisagara: Polisi yashimiye Clubs zishinzwe gukumira ibyaha mu mashuri(anti-Crime Clubs in school)
18/09/25
Kamonyi-Ngamba: Amakuru intyoza.com yamenye ni uko Polisi yarashe Amabandi atatu yasanze arimo gutema no kwambura Abaturage
18/09/25
Ku biceri 200 gusa, Umunyamahirwe muri FORTEBET yatsindiye 1,296,945RWF
18/09/25
Kamonyi-Kayenzi: Barishyuye, Imyaka irasaga 5 batazi ikitambitse urugendo rujya ku Mulindi w’Intwari

Muhanga: Umugabo yafashwe na Polisi akekwaho kashe eshatu z’ibigo bitandukanye z’inyiganano

Umwanditsi
July 10, 2018

Ku wa mbere tariki 9 Nyakanga 2018, Polisi mu karere ka Muhanga  yafatanye uwitwa Niyombonwa Theodore kashe eshatu z’Ibigo bitandukanye z’inyiganano.

Kashe  uyu musore w’imyaka 27 y’amavuko yafatanywe harimo iy’ishuri rya APARUDI College de Bethel riri mu karere ka Ruhango; iy’Umuryango utegamiye kuri Leta witwa INADES Formation Rwanda; iya gatatu ikaba ari iy’Umuryango wo gushyigikira Amakoperative ufite icyicaro muri Muhanga.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kayigi yavuze ko Niyombonwa; wari Pasiteri mu Itorero ryahagaritswe n’Ubuyobozi bw’akarere  ka Muhanga ryitwa Philadelphia Church yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’uwo yakoreshejeho izo Kashe.

CIP Kayigi yasobanuye uko yafashwe agira ati,”Umwe mu bakora Kashe ukorera mu Mujyi wa Muhanga yamenyesheje Polisi ko hari umuntu umukoreshejeho Kashe z’Ibigo bitatu; akaba akeka ko atari umukozi wabyo. Polisi yahise igera aho akorera, ifatana uriya musore kashe eshatu z’inyiganano yari amaze kumukoreshaho; imushyikiriza Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha.”

Yagiriye inama abakora Kashe n’ibindi byangombwa bitandukanye kurangwa n’ubushishozi, bagasuzuma  ko umuntu uje kubakoreshaho ikintu runaka abifitiye uburenganzira, cyangwa abyemerewe; basanga ashaka kwigana iby’abandi bakabimenyesha Polisi cyangwa izindi nzego zifite mu nshingano kurwanya no  kugenza ibyaha.

Yagize ati,”Niba ushaka serivisi runaka, yisabe umuntu ubifite mu nshingano. Ibi bizarinda bamwe kuribwa utwabo n’abiyitirira inzego runaka bagatanga ibyangombwa biteyeho kashez’inyiganano. Abakora n’abakoresha kashe z’inyiganano baragirwa inama yo kubireka kuko bihanwa n’amategeko; bikaba kandi biteza igihombo ba nyirazo; bikaba na none bigira ingaruka ku bukungu n’iterambere.”

Umuntu wese  wigana ikirango cya Leta; wigana cyangwa uhindura tembure, udupapuro dufite agaciro k’amatembure n’ibirango bikoreshwa mu izina rya Leta; wigana kashe, tembure cyangwa ikirango bikoreshwa n’umutegetsi uwo ari we wese; wigana impapuro ziranga aho zigenewe gukoreshwa cyangwa impapuro z’ubutegetsi zikoreshwa mu nteko zashyizweho n’Itegeko Nshinga mu butegetsi bwa Leta cyangwa mu nkiko zose; ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu (300.000) kugeza kuri miliyoni eshatu (3.000.000).

Mu gihe ibyiganywe cyangwa ibyakoreshejwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko ari iby’umuntu ku giti cye, iby’ibigo cyangwa imiryango byigenga byemewe n’amategeko, igihano kiba igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5)

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5869 Posts

Politiki

4120 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1011 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

144 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga