• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Muhanga: Abagizi ba nabi bitwaje imihoro n’ibisongo batemye abantu bane

Umwanditsi
July 11, 2018

Mu Murenge wa Shyogwe, Akagari ka Ruli ho mu Midugudu ibiri uwa Murambi na Nyagacyamo mu ijoro ryakeye tariki 11 Kamena 2018 agatsiko k’abagizi banabi katemye abantu bane mu ngo zitandukanye. Abatemwe bose uko ari bane ngo bagiye kwa muganga baravurwa barataha nk’uko abaturage n’ubuyobozi bw’umurenge wa shyogwe babihamya.

Urugo rwa Kayitare innocent ni hamwe mu ngo aba bagizi banabi batemye umuntu muri bane batemwe mu ijoro rya tariki 11 Nyakanga 2018. Aba bagizi ba nabi, batemye umuhungu we ku kaboko ariko bidakabije cyane kuko ngo ari umuhoro wahamukomerekeje agerageza kwirwanaho, bamutemye kandi murubavu ahagana murukenyerero banamutera igishyongo mu mutwe kwa muganga bakaba bahadoze.

Nishimwe Viateur, umuhungu wa Kayitare yabwiye umunyamakuru w’intyoza.com ko abamutemye bamutegeye iruhande rwo murugo atashye, ko ndetse bamutangiriye bagera muri bane. Bose ngo ntabwo bamugereyeho icyarimwe, avuga ko yagerageje kwirwanaho akanataka atabaza aho yatabawe akajyanwa kwa muganga.

Kayitare aganira n’umunyamakuru kubyabaye ku muhungu we, yagize ati” byabaye mu ma saa tanu z’ijoro, bamuteze agerageza kwirwanaho ariko baramutema, yatatse dutabaye barahunga nibwo twajyaga kwa muganga. Si hano gusa kuko banatemye abandi bantu bane uwagatanu bagerageje gushaka kumukinguza arataka bumvise abantu bariruka.”

Habinshuti Vedaste, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyogwe ahuza n’abaturage b’Umurenge ayoboye ku kuba batewe n’agatsiko k’abagizi ba nabi bagatema abaturage bane bakabakomeretsa.

Yabwiye umunyamakuru w’intyoza.com I Muhanga ati” Nibyo koko muri uyu Murenge wa Shyogwe haraye hagaragaye ikibazo cy’umutekano mukeya mu kagari ka Ruli, aho abagizi ba nabi, ni abajura muri make, bari bitwaje imipanga n’ibindi bintu bisongoye, batemye abantu bane barabakomeretsa.”

Gitifu Habinshuti, yakomeje ati” Bari abantu bari hagati y’icumi na cumi na babiri, hagati aho twakomeje gukorana n’inzego z’umutekano kugira ngo turebe abakekwa, hari abo abaturage baketse twagerageje kubashakisha. Ingo z’abaturage bahuye n’aba bagizi banabi twazigezemo zose, twakoze kandi inama y’umutekano tuvuga uko amarondo agomba gupangwa, ingabo na Polisi badufashije ndetse twemeza ko n’umubare w’abanyerondo ugomba kwiyongera.”

Gitifu Habinshuti, avuga kandi ko aba yise abajura bagiye mu rugo rw’umukecuru bakekaga ko yagurishije itungo rye amafaranga ibihumbi 110 bakayabura. kubwa Gitifu ngo bari bafashe amakuru nabi kuko abagiye kugura iri tungo batariguze. Babuze icyo bashakaga ngo batema umwuzukuru w’uyu mukecuru baramukomeretsa.

Amakuru agera ku intyoza.com avuga kandi ko no mu Murenge wa Nyamabuye hari agatsiko k’abagizibanabi nabo bashakaga kujya kwiba abaturage ariko Polisi ifatanije n’abaturage bakaza kubafata, bamwe muri aba basanganywe inzoga za Kanyanga ndetse na Bule z’urumogi. Amakuru avuga kandi ko abagera mu icyenda barimo abatemye aba baturage mu Murenge waShyogwe bafashwe.

Mu Karere ka Muhanga by’umwihariko mu gice cy’umujyi hamaze iminsi havugwa ibikorwa by’urugomo ahanini rushingiye ku bantu batega abaturage bakabambura, bakabatema ndetse bamwe bagakomeretswa. Nta gihe gishize umuganga umwe muri uyu mujyi atewe n’abantu bakamutema.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga