• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
19/06/25
Umunyamakuru akwiye kwirinda kugaragara nk’umwanzi mu mpande 2 zihanganye-Me Ibambe
19/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
19/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
19/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere

Rwamagana-Gishari: Basobanukiwe n’ibyiza byo gutahiriza umugozi umwe mu muryango bibafasha kwesa imihigo

Umwanditsi
July 20, 2018

Umushinga Indashyikirwa wafashije imiryango itari mike mu Murenge wa Gishari kumenya uburenganzira bwa buri umwe ku mutungo w’urugo. Kumenya ubu burenganzira ngo byabereye benshi inzira yo kwesa imihigo mu muryango no gusigasira amahoro mu muryango.

Mu biganiro bihuza abaturage n’ubuyobozi bitegurwa n’Umuryango w’Abanyamakuru baharanira amahoro-Pax Press, kuri uyu wa 17 Nyakanga 2018 mu Murenge wa Gishari , Akagari ka Ruhunda, abaturage bagaragaje ko gusobanukirwa n’ibyiza byo gutahiriza umugozi umwe mu muryango byabafashije kwesa imihigo y’urugo.

Yozafina Uwizeyimana wo mu kagari ka Kavumu avugako ubufatanye bushingiye ku gusobanukirwa no gukumira no kwirinda ihohoterwa iryo ariryo ryose mu muryango, kwimakaza umuco wo kuganira ku iterambere ry’urugo hagati y’abashakanye bifasha mu gukemura ibibazo mu muryango no kwesa imwe mu mihigo y’urugo.

Abaturage batari bake bitabiriye ibiganiro.

Agira ati” Twese turafatanya, mu rugo habaho byinshi bikenerwa kandi ubufatanye nibwo bufasha kubigeraho; hari Ukwishyurira abana ishuri, Kwishyura Mituweli, Kurya kw’abana, mbese akabonetse turicara tukajya inama. Ibintu byose njye n’umugabo wanjye tubivuga kimwe. Ibi bituma iyo tugiye inama nta mutekano muke mu rugo bidutera.”

Amakimbirane yo mu muryango, kutagira ijambo ku mutungo kenshi ku bagore, abaturage bavuga ko ari intandaro ikomeye mu muryango mu kutagera ku iterambere ry’urugo, kuko ngo ahabuze ubumwe n’urukundo nta bitekerezo bizima by’iterambere biharangwa. Ahabuze ibi ngo ni hamwe usanga hahora intonganya n’amakimbirane ashingiye kuri byinshi biba byananiranye kumvikanwaho.

Umwe muri aba baturage w’umugore kuri iyi ngingo agira ati” Ibi bigira ingaruka zirimo gusubira inyuma k’umuryango mu iterambere, kuba umugore atabaho neza ngo yicare atuze ahe uburere abana, kudafatanya hagati y’umugore n’umugabo mu guha abo  bibarutse uburere, kutaboneza urubyaro, imicungire mibi y’umutungo w’urugo n’ibindi.”

Umunyamakuru Nizeyimana wa Pax Press n’Umunyamategeko wa MAJ Rwamagana baganira n’abaturage.

Eugene Niyomugabo umuturage i Gishari agira ati” Inyigisho zaramfashe kandi hari icyahindutse mu rugo rwanjye, iyo uri umugabo ukikubiraho byose ngo uri Umutware w’urugo hari imbaraga uba urimo guca intege inyuma yawe, iyo utazihaye agaciro n’urugo ntabwo rutera imbere. Iterambere mu muryango wanjye ryaraje kubwo kwicara nkaganira n’umugore wanjye, nta kuba nyamwigendaho mu rugo, ahari ubumwe no gufatanya umuryango ugera ku byiza byinshi kandi ukesa imihigo y’ibyo wiyemeje kuko uba ushyize hamwe.

Umushinga Indashyikirwa wa CARE international, ushyirwa mu bikorwa n’imishinga nka RWN( Rwanda Women Network) na RWAMREC. Ufasha cyane mu kwigisha no guhugura abaturage kwirinda amakimbirane ashingiye ku mpamvu zitandukanye zirimo ihohoterwa ryaba ku mutungo n’ibindi mu muryango.

Abagabo ni abahamya b’impinduka zizana kwesa imihigo binyuze mu bumwe n’urukundo biranga umuryango.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5819 Posts

Politiki

4070 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga