• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
15/09/25
Polisi y’u Rwanda yamaze guta muri yombi abantu bose bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda
15/09/25
Umwe muri 3 bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda yatawe muri yombi
15/09/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Ukekwaho gusambanya umwana wa 17 agahunga yatawe muri yombi
15/09/25
Gisagara: Umuyobozi w’Ikigo cy’Ishuri yatawe muri yombi azira ibiryo by’abana

Muhanga: Umubyeyi wasezerewe mu bitaro akanataha Serumu imurimo yapfuye

Umwanditsi
July 23, 2018

Ingabire Claudine wasezerewe n’ibitaro bya Kabgayi kuwa gatanu tariki 20 Nyakanga 2018 yitabye Imana kuri iki cyumweru tariki 22 Nyakanga 2018. Uyu mubyeyi ubwo yasezererwaga yatashye akirimo Serumu y’ibitaro abwiwe ko ngo nta kibazo afite yataha akajya afatira imiti murugo.

Kuri uyu wambere tariki 23 Nyakanga 2018 mu masaha ya nyuma ya saa sita nibwo Ingabire Claudine wasezerewe mu bitaro bya Kabgayi kuwa gatanu tariki 20 Nyakanga 2018 yitabye Imana. Asezererwa, yatashye akirimwo Serumu. Yashyinguwe n’incuti n’umuryango.

Jean Baptiste Maniragaba, musaza wa nyakwigendera yabwiye umunyamakuru w’intyoza.com ati” Ubwo yasezererwaga, abarwaza babashyize hanze gatoya, umurwayi wari unarembye bamusigarana mucyumba bamubwira ko ari ugutaha, yasohotse abwira umurwaza uko bimeze, nawe nta kindi yakoze yihutiye kwishyura, babaha ibyangombwa bari baratanze, uwo mugoroba barataha.”

Akomeza agirabati ” Mu gutaha yari agifite igiserumu, yari arembye byakurijemo n’urupfu, kuko nta n’umwanya yamaze uretse wenda ahantu yacumbitse( ku muvandimwe) akararayo bwacya agataha, yageze hano aharara ijoro rimwe ahita apfa.”

Maniragaba, niwe wakurikiraga Nyakwigendera. Yabwiye intyoza.com kandi ko we na mushikiwe we bari batuye mu Murenge umwe wa Kiyumba, ko asize impfubyi ebyiri, umukuru afite imyaka 9 umuto w’imyaka itatu. Umugabo wa Nyakwigendera nawe ngo nta gihe kinini cyari gishize atabarutse.

Aha, uyu mubyeyi yari mu rugo aho yageze avuye ku bitaro i Kabgayi akiri muri Serumu yatahanye. Uhagaze ni umurwaza we.

Ubwo umunyamakuru w’intyoza.com yageragezaga guhamagara umuyobozi w’ibitaro bya Kabgayi ntabwo yabashije kwitaba Telefoneye ngendanwa ndetse n’ubutumwa bugufi yohererejwe ntabwo yabusubije.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5863 Posts

Politiki

4114 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1008 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

142 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga