• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
19/06/25
Umunyamakuru akwiye kwirinda kugaragara nk’umwanzi mu mpande 2 zihanganye-Me Ibambe
19/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
19/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
19/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere

Nyange: Umukecuru w’imyaka isaga 100 y’amavuko, arahangayitse nyuma yo gukurwa ku  nkunga y’ingoboka

Umwanditsi
July 27, 2018

Imibereho n’ubuzima ntabwo bimeze neza kuri Daforoza Nyirabakiga uvuga ko afite imyaka isaga 100 y’amavuko. Ni nyuma y’aho ngo akuriwe ku nkunga y’ingoboka yagenerwaga. Uyu mukecuru, avuga ko yashyizwe mu kiciro cya kabiri ariko we ngo agasanga akwiye kugirirwa impuhwe mu gihe agezemo kuko ngo ntawe umufasha. Mu gihe avuga ibi, ubuyobozi bw’Umurenge nti bwemeranywa nawe.

Daforoza Nyirabakiga, umukecuru w’imyaka isaga 100 y’amavuko utuye mu Murenge wa Nyange ho mu Karere ka Ngororero, avuga ko ubuzima bwe butameze neza nyuma yo gukurwa ku nkunga y’ingoboka yahabwaga. Avuga ko yashyizwe mu kiciro cya kabiri cy’ubudehe, ko nta muntu wo kumufasha afite mu gihe ngo intege ze zo gukora ntazo.

Aganira n’intyoza.com yagize ati ” Nta kubabo, ngeze kure. Bigeze kumpa amafaranga amfasha, nayafashe nk’umwaka umwe nyuma barampakanira ngo ni ntahe nta yandi mfite. Bayanyimye bambwira ko ngo ntacyo mbuze! Umva, nta muntu tubana mu nzu, ni njyewe njyenyine, njya kwa muganga ngo nta Mituweli natanze.”

Akomeza ati ” Banshyize mu kiciro cya 2, sinzi n’ibyo uko bikorwa, mfite imyaka irenga ijana, baravuga ngo ndakize mfite urutoki, ngo mfite isambu! ubuse urutoki naruhingira?  igitoki cyo se cyaba gihari nabasha no kujya kugitema ko banabimazeho. Ubu si nivuza kubwo kutagira Mituweli, nta kabaraga ubuzima buragenda numva.”

Uyu mukecuru ugaragara ko intege ari nke, avuga ko imyaka ye nawe atayizi neza ariko agahamya ko isaga 100. Agira ati ” Abazungu bageze mu Rwanda ndi ino, amafaranga yaje ndi ino; habanje Amasenge hakurikiraho amakuta, Musinga yavuye mu Rwanda agenda ajya i Kamembe ndaho, Rudahigwa yimye ndaho, nagiye kubaza Gitifu w’iwacu arambwira ngo nzabaze Mudugudu, nta muyobozi ungeraho.”

Gaudence Mukasano, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyange ntabwo yemeranywa n’ibivugwa n’uyu mukecuru. Avuga ko ikiciro yashyizwemo agikwiye, ko ikibazo afite ari abana batamwitaho.

Agira ati ” Mu by’ukuri kumushyira mu kiciro cya kabiri, yari agikwiriye bijyanye n’umutungo afite. Ikibazo, ntabwo abana be bamwitaho ngo babyaze umusaruro umutungo uhari. Guhindura imyumvire y’abaturage harimo ikibazo kuko buri muntu wese w’umusaza yumva ko ayo mafaranga y’inkunga y’ingoboka yayabona. Baraza bakatubwira bati amafaranga Perezida yatwoherereje ko utayaduhaye? Ntabwo buri musaza wese ayabona, gusa iyo dusanze adafite ubushobozi hari n’amafaranga y’abatishoboye tugira ku Murenge turamufasha.”

Bamwe mu baturage b’Umurenge wa Nyange, bavuga ko Leta ikwiye kureba uburyo abageze mu zabukuru bose badafite ubitaho kabone nubwo ngo baba bafite abana dore ko ngo hari n’ababagira ariko batakibitaho ngo hashakwa uko bajya bafashwa gusaza neza. Basaba kandi ko ikorwa cyangwa ishyirwa mu byiciro bamwe mu bayobozi babeshya ko bigirwamo uruhare n’abaturage ngo harebwa uko binozwa kuko ngo abenshi bahitamo kubeshya ibyiciro by’abaturage babo bagamije kwereka ababakuriye imibare mike y’abatishoboye, ibintu bavuga ko bigira ingaruka ku batari bake.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5819 Posts

Politiki

4070 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga