• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
19/06/25
Umunyamakuru akwiye kwirinda kugaragara nk’umwanzi mu mpande 2 zihanganye-Me Ibambe
19/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
19/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
19/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere

Nyange: Bifuza kubona abakandida b’imitwe ya Politiki mu gihe cyo kwiyamamaza

Umwanditsi
July 31, 2018

Mu gihe amatora y’intumwa za rubanda  yegereje, abaturage b’Umurenge wa Nyange ho mu Karere ka Ngororero, barasaba ko abakandida b’imitwe ya Politiki bazana n’imitwe y’amashyaka yabatanze bakabamenya. Mu kubamenya ba basanze, bizatuma baganira, banamenye abo bantu bagiye kubahagararira mbere y’uko binjira mu nteko ishinga amategeko.

Ubwo umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro-Pax Press wasuraga abaturage b’i Nyange kuwa 20 Nyakanga 2018, baganiriye ku matora y’intumwa za rubanda ateganijwe mu ntangiriro za Nzeli 2018. Ni mu gikorwa cy’ibiganiro bihuza abaturage n’abayobozi, bagaragaje ko bifuza kubona abakandida b’imitwe ya Politiki mu gihe kwiyamamaza kuzaba gutangiye.

Olive Musengimana, utuye mu Murenge wa Nyange asanga mu gihe cyo kwiyamamaza kw’imitwe ya Politiki, bakeneye kubona amaso ku maso abakandinda bari ku rutonde rw’abo iyi mitwe ya Politiki yatanze ngo bazahagararire abaturage mu nteko ishinga amategeko.

Agira ati ” Mu gihe kwiyamamaza kuzaba gutangiye, turasaba imitwe ya Politiki kujya izana abakandida bayo yashyize ku rutonde rw’abo ishaka ko bazaba intumwa zacu. Niba tudatora umuntu ahubwo tukazaba dutora umutwe wa Politiki, bazazane abo bakandida tubarebe, tubamenye amaso ku maso, tumenye neza abo tuzajya dutuma.”

Abaturage bitabiriye ikiganiro cyateguwe na Pax Press kibahuza n’abayobozi.

Akomeza ati ” Bazaze batubwire ibyo bazadukorera, tubatume aho tutazabasha kwigerera. Bazaze banarebe abo baba bagiye guhagararira aho batuye, bamenye imibereho yabo ya buri munsi kuko iyo bageze mu Nteko hari n’ubwo abageze ahantu mu kwiyamamaza ataribo ngera kuhagaruka kuko batumwa henshi.”

Kagarantagara Venanti we agira ati ” Byaba byiza mu kwiyamamaza imitwe ya Politiki izanye n’abakandida bayo. Iyo bageze mu nteko bagira akazi kenshi, nta mwanya munini babona wo gusura abaturage, ariko mu kwiyamamaza ni umwanya mwiza ngo batwumve, batubwire imigabo n’imigambi, tubamenye kuko ni bagera muri iyo nteko batazagarukana n’imitwe yabo ya Politiki.

Ntirenganya Felicite, avuga ko kubona aba bakandida bari kumwe n’imitwe yabonya Politiki mu gihe cyo kwiyamamaza ari iby’ingenzi. Avuga kandi ko izi ntumwa za rubanda zakwagura ibihe zigena byo gusura abaturage. Agira ati ” Nti bakagende ngo duheruke tubatora cyangwa se ngo batugenere agahe gato ko kudsura nubwo baba bafite indi mirimo, erega ni intumwa zacu, bakwiye no kugira icyumweru cyangwa ukwezi kw’intumwa za rubanda kwahariwe abaturage, tukaba tuzi ngo icyo cyumweru cyangwa ukwezi nitwe nabo.”

Mu kwifuza ko imitwe ya Politiki yajyana abakandida bayo bakamenyana n’abaturage bifuza kuzahagararira, abaturage ntabwo birengagiza ko hari n’abakandida batazagira amahirwe yo kujya mu nteko. Bavuga ko n’ubwo batajyayo bakwiye kumenyana nabo cyane ko abenshi no mubuzima busanzwe bafite ibibahuza nabo. Byongeye, bari ku rutonde aho igihe cyose bashobora kwinjira mu nteko igihe umutwe wabo wa politiki wabonye amajwi awemerara kugira abawuhagararira.

Abaturage, bicaye batuje bakurikiye ikiganiro.

Amatora y’intumwa za rubanda ateganijwe mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nzeri 2018 tariki ya kabiri, iya gatatu n’iya kane. Inteko ishinga amategeko y’ u Rwanda igizwe n’abadepite bose hamwe 80. Muri aba, 53 batorwa mu matora rusange y’abanyarwanda bose bemerewe gutora, 24 bagatorwa nka 30% y’abagore, 2 bakaba abahagarariye urubyiruko hanyuma n’umwe uhagarariye abafite ubumuga.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5819 Posts

Politiki

4070 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga