• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/11/25
Kamonyi-Mugina: Imikino yabaye inzira y’Ubukangurambaga ku Isuku n’Isukura
09/11/25
Kamonyi-Karama: Operasiyo ya Polisi yavumbuye ahengerwa‘Muriture’ n’abakekwaho ibindi byaha
09/11/25
Kamonyi-Karama: Polisi yataye muri yombi Abagabo 2 bakekwaho gucuruza no gukwirakwiza Ibiyobyabwenge
09/11/25
Kamonyi-Kayumbu/EP Giko: Hatashywe ibyumba by’amashuri 10 bakurwa mu gisa na Nyakatsi

Rubavu: Abakoresha amayeri mu gutunda ibiyobyabwenge bakomeje gufatwa

Umwanditsi
August 2, 2018

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rubavu iragira inama abantu batuye cyangwa batemberera muri aka karere, bacyumva ko bakoresha amayeri atandukanye mu gutunda no gukwirakwiza ibiyobyabwenge hirya no hino kubireka kuko amayeri bakoresha yose yatahuwe. Abagerageza kubihacisha bagenda bafatwa.

Ubu butumwa butanzwe nyuma y’uko ku gicamunsi cya tariki ya 1 Kanama 2018, umugore witwa Mukamwiza Olive w’imyaka 27 afatanwe udupfunyika tw’urumogi 212. Uru rumogi rwari mu myenda yari ahetsemo umwana we w’uruhinja.

Asobanura amayeri uyu mugore yakoresheje kugira ngo adafatwa, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’I Burengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Innocent Gasasira yagize ati:” uyu mugore yafashe urumogi rwavuzwe hejuru, aruzingazingira mu myenda noneho arushyira mu mugongo we ararwihambira, arangije aheka  umwana we nk’uko ababyeyi basanzwe baheka abana babo.  Byari bigoye ko umuntu yamenya ko uyu mugore afite urumogi”.

CIP Gasasira yakomeje avuga ko uyu mugore yari abikoze inshuro irenga imwe. Yagize ati:” Abaturage batangiye gukeka ingendo ze za buri munsi aho yavaga aho acururiza urwagwa mu gasanteri ka Mahoko yerekeza ku Nyundo, maze uko yagiye ahetse umwana yagaruka bakabona yahindutse.”

Yakomeje agira ati:” Abaturage batugejejeho izo mpungenge batubwira ko ashobora kuba iyo agarutse aba afite urumogi maze ubwo yari atashye duhita tumusanga iwe, akihagera tumubaza niba afite  urumogi ahita atwemerera ko arufite tumusatse turarumusangana.”

Ubu yashyikirijwe Urwego rw’ubugenzacyaha-RIB Sitasiyo ya Kanama kugira ngo akurikiranwe.

CIP Gasasira yasabye abumva ko bakira bakoresheje inzira zitemewe nko gucuruza ibiyobyabwenge cyangwa ubundi buryo kubireka kuko Polisi, abaturage n’izindi nzego bari maso kandi ko uzanyuranya wese n’ibyo amategeko ateganya azafatwa agashyikirizwa inzego zibishinzwe.

Yasabye abaturage cyane cyane urubyiruko kwitabira gahunda z’iterambere Leta yashyizeho zirimo kwibumbira mu mashyirahamwe kuko aribwo buryo bwiza bwo kwiteza imbere no kubaka igihugu.

Ingingo ya 594 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda iteganya igihano cy’igifungo kigera ku myaka itanu ku muntu wafatiwe mu bikorwa byo gucuruza no gukwirakwiza ibiyobyabwenge.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5908 Posts

Politiki

4159 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1029 Posts

Imyidagaduro

86 Posts

Imikino

153 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga