• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
04/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi ikomeje guhiga bukware Abahebyi mu bucukuzi bw’Amabuye y’agaciro
04/07/25
Kamonyi-Ubudaheranwa: Ubuyobozi bwa SACCO 12 bwaremeye Abarokotse Jenoside batishoboye
04/07/25
Kamonyi-Ngamba: Iminsi y’umujura yabagereyeho bafatwa bataragurisha Ingurube bishe bakayibaga
04/07/25
Kamonyi: Ba Rushingwangerero bagabiye Inka uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Muhanga: Polisi yafashe abagabo batatu bakekwaho kumara iminsi biba abaturage

Umwanditsi
August 7, 2018

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Muhanga yafashe abagabo batatu nyuma yo kubafatatira mu cyuho biba abaturage ibikoresho bitandukanye byo mu nzu. Abafashwe  ni  Iyamuremye Valentin  w’imyaka 32, Nsanzumukiza Eugene  w’imyaka 36 na  Hagenimana Alex w’imyaka 23.

Aba bagabo, bafashwe mu mpera z’icyumweru gishize mu gikorwa cyo gushakisha abajura bari bamaze iminsi biba abaturage mu mujyi wa Muhanga no mu nkengero zawo.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kayigi yavuze ko hari hashize iminsi abaturage bagejeje kuri Polisi ikibazo cyabo ko hari abajura babiba ibikoresho byo mu nzu; maze hategurwa igikorwa cya Polisi cyo kubashakisha no kubafata.

CIP Kayigi yavuze ko aba bagabo bakimara gufatwa biyemereye ko bari bafite itsinda ry’abantu bane bibaga abaturage babasanze mu mazu yabo, bagapfumura inzu.

Yagize ati:”Bakimara gufatwa biyemereye ko batangiye kwiba abaturage muri Gicurasi uyu mwaka, aho bajyaga bajya ku rugo rw’umuturage bagapfumura inzu, hanyuma bakiba ibintu biri mu nzu byose bifite agaciro.”

Bavuze ko ibyo bakundaga kwiba ari ibyiganjemo ibyuma by’ikoranabuhanga nka mudasobwa, Televisiyo, amaterefoni, amafaranga n’ibindi bintu by’agaciro. Uretse ibi bikoresho, ngo bari banaherutse kwambura umuturage amafaranga y’u Rwanda agera kuri miriyoni enye.

CIP Kayigi yaboneyeho kubwira abaturage ko Polisi y’u Rwanda izakomeza kubabungabungira umutekano no gufata abashaka kudakora ahubwo bashaka kunyunyuza imitsi y’abaturage.

Yasabye abaturage nabo kugira uruhare mu kwicungira umutekano cyane cyane barara amarondo, buzuza neza ikayi y’abinjira n’abasohoka mu mudugudu ndetse bagatanga amakuru hakiri kare y’ikintu cyose babona cyabahungabanyiriza umutekano kugira ngo habeho gukumira.

CIP Kayigi, yashimiye abaturage uburyo badahwema gutanga amakuru afasha Polisi gufata abanyabyaha. Yabasabye gukomeza uwo muco mwiza wo gufatanya nayo hamwe n’izindi nzego hagamijwe gukumira ibyaha bitaraba.

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5827 Posts

Politiki

4078 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

999 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga