• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
19/06/25
Umunyamakuru akwiye kwirinda kugaragara nk’umwanzi mu mpande 2 zihanganye-Me Ibambe
19/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
19/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
19/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere

Nyange: Bamwe mu bagenerwabikorwa ba VUP barasaba guhindurirwa ibyiciro by’ubudehe

Umwanditsi
August 11, 2018

Bamwe mu bagenerwabikorwa ba VUP mu Murenge wa Nyange, Akarere ka Ngororero, bavuga ko VUP yahinduye ubuzima bwa benshi. Aha, niho bamwe bahera basaba ko bahindurirwa ibyiciro by’ubudehe, bakava mu kiciro cya mbere bajya mu cya kabiri n’ibindi nyuma y’impinduka bakesha VUP.

Ubwo umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro-Pax Press waganiraga n’abaturage b’Umurenge wa Nyange, Akarere ka Ngororero tariki 20 Nyakanga 2018 mu biganiro bihuza abaturage n’abayobozi bitegurwa n’uyu muryango, bamwe mu bagenerwa bikorwa ba VUP babwiye abanyamakuru bakorana na Pax press ko basanga igihe kigeze ngo bahindurirwe ibyiciro kuko VUP yabazamuye mu ntera.

Umwe mu bagenerwabikorwa ba VUP ubarizwa mu kiciro cya mbere uvuga ko yitwa Annonciata, yagize ati” Ndi mukiciro cya mbere muri VUP nkora ku muhanda, nagujije amafaranga ibihumbi ijana ndayakoresha niteza imbere, umwana wanjye yararangije ubu arigisha, niteje imbere ndanasobanutse, ntabwo ndakira birengeje ariko icyiciro cya Kabiri ndakemera nkabera n’abandi urugero.

Undi muturage, avuga ko VUP yafashije abatari bake mu guhindura imibereho. Avuga kandi ko nubwo hari impinduka, ariko kandi ngo bifuza ko ku mafaranga bahabwa nk’abakora imirimo bahemberwa hagira akiyongeraho.

Agira ati “ Iyo ukora ugahembwa n’ubwo udufaranga tubona atari twinshi bifasha umuntu kwikenura, ugura agatungo kakororoka, abiyishyurira Mituweli barayishyura n’ibindi. Benshi byaradufashije cyane tuzamura imibereho, gusa bongereye kudufaranga byaba byiza kurusha kuko usanga niba ari igihumbi ukorera bongeyeho nka 500 byarushaho kuba byiza kuko n’imibereho igenda ihinduka ubuzima bugahenda.

Mukasano Gaudence, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyange avuga ko abagenerwabikorwa ba VUP batoranywa n’abaturage ubwabo, kuko aribo baba bazi ukwiye kubona ubufasha runaka  bitewe n’ikiciro abarizwamo cyangwa se bagendeye uko bamuzi mu Mudugudu. Ahamya ko VUP yahinduye koko imibereho y’ubuzima bwa benshi mu bagenerwabikorwa bayo.

Gahundaya VUP n’imwe mu nkingi zigize gahunda y’imbaturabungu (EDPRS I & II) yashyizweho na Guverinoma y’Urwanda,  ikaba yarakomotse ku myanzuro y’umwiherero wa kane (4) w’abayobozi bakuru b’Igihugu wabereye mu Kagera mu mwaka wa 2007. Ni gahunda yashyizweho igamije kongera umuvuduko wo kurwanya ubukene bukabije (speed up the reduction of extreme poverty).

Gitifu Mukasano mu baturage ayobora.

Intego za gahunda ya VUP ni; Kurengera abatishoboye hatangwa inkunga y’ingoboka (Support household in extreme poverty through Direct support), Guhanga Imirimo mishya itanga akazi ku bantu benshi (Job creation ), Guhanga Imirimo mishya itari iy’ubuhinzi (Creation of Off farm Job), Gufasha abaturage kubona serivisi z’imari (Financial Services coverage), Guhanga no kwegereza abaturage ibikorwa remezo.

Munyaneza Theogene / intyoza.com 

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5819 Posts

Politiki

4070 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga