• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
19/06/25
Umunyamakuru akwiye kwirinda kugaragara nk’umwanzi mu mpande 2 zihanganye-Me Ibambe
19/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
19/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
19/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere

Nyaruguru-Nyagisozi: Bahitamo guharira abagabo umutungo w’urugo kugira ngo birinde guhozwa ku nkeke

Umwanditsi
August 14, 2018

Bamwe mu bagore bo mu murenge wa Nyagisozi ho mu Karere ka Nyaruguru, bavuga ko bahitamo kwigira mu bimina byabo, bakishakiramo ibibatunga n’abana babo naho umutungo w’urugo ugaharirwa umugabo mu rwego rwo kwirinda guhozwa ku nkeke.

Ibi babitangaje mu kiganiro “Urubuga rw’abaturage n’abayobozi” cyabereye mu Kagari ka Maraba muri Nyagisozi, havugwa ku ihohoterwa n’ingamba zo kurikumira. Bamwe mu bagore basanga bumwe mu buryo bwo kwirinda guhozwa ku nkeke n’abagabo babaziza kutumvikana ku mikoreshereze y’umutungo w’urugo, ari ukuwubaharira bakigira mu matsinda y’ibimina.

Nyiracumi Godelive, umuhuzabikorwa w’inama y’Igihugu y’abagore mu Mudugudu wa Rushungururu mu Kagari ka Maraba. Avuga ko ihohoterwa rishingiye ku mutungo rihari n’ubwo bitari henshi.

Agira ati «Hari ingo baba bafite imitungo mu rugo ugasanga umugabo arayita iye, yajya kugurisha itungo agataha yasinze, umugore yamubaza ugasanga amumereye nabi ati wabisanze hano ntabwo bikureba». Nyiracumi avuga ko umugore aho kugira ngo akubitwe, abyihorera agaceceka ariko nabwo ngo aba akorewe ihohoterwa ryo ku mutima.

Mukarubuga Chantal utuye mu mudugudu wa Nkima mu Kagari ka Maraba, avuga ko ihohoterwa rishingiye ku mitungo n’irishengura umutima bahura naryo.

Agira ati «Umugabo akuraza ku nkeke bwacya akigira uw’ejo, akiyorobeka ukazabura n’ibimenyetso waheraho umushinja». Avuga ko umugore wahuye n’ikibazo nk’icyo, abigutekerereza kandi utari bujye mu nzu yabo ngo urebe uko barara, ukabura aho uhera ugikemura. Mukarubuga asanga hari abagabo bafata abagore nk’abapagasi (abakozi) mu rugo.

Agira ati «None se umugabo uzumva avuga ngo inka yanjye, ihene zanjye, ikawa zanjye,… icy’umuryango kizaba ikihe?»

Mu kugerageza gukemura ikibazo, umushinga HPA (Health Poverty Action) wagiriye inama abagore bafite ibibazo nk’ibyo kwishyira hamwe bagakora amatsinda y’ibimina azajya abafasha kwikemurira ibibazo bimwe na bimwe mu ngo.

Mukarubuga ati «Turizigama udufaranga dukuyemo tukigurira amavuta, akambaro, yewe rimwe na rimwe tukanahaha, kugira ngo utamwaka byose bityo ukagira amahoro. Ariko nyine tuba tuzi ko baducura».

Umukozi wa Profemmes Twese Hamwe, Uwimbabazi Alice, avuga ko nubwo hari abagore bahitamo guharira umutungo w’urugo umugabo bo bakajya gushakishiriza ahandi ayo bakemuza ibibazo by’urugo kugira ngo bagire amahoro, nabyo ubwabyo avuga ko ari ihohoterwa.

Uwimbabazi Alice/Profemmes

Uwimbabazi agira ati «Ni ikibazo gikomeye kuko umutungo aho waba ukomoka hose ukwiye kwitwa uw’urugo, ugakoreshwa bombi bamaze kubyumvikanaho. Ibiturutse ku ikawa cyangwa ihene ntibikwiye guharirwa umugabo, ngo ibivuye mu kimina bibe ari byo bitunga umugore n’abana».

Assoumpta Byukusenge, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyagisozi asanga Itorero ryo ku Mudugudu, umugoroba w’ababyeyi n’ibiganiro mu muryango, ari byo bizafasha umuryango kwiyubaka nta makimbirane.

Gitifu Byukusenge ati «Kurwanya ihohoterwa tugomba no kubishyira mu mihigo y’umuryango bikajya byandikwa mu ikaye y’imihigo, hakazabaho no kubihigura». Avuga ko iyo habayeho gusesagura umutungo, biba mu nyungu bwite z’ubikora, atari mu nyungu z’umuryango.

Gitifu Assoumpta.

Gitifu Byukusenge, avuga kandi ko iyo ibi byabaye haba habaye guteshuka ku nshingano z’umuryango, ariko akishimira ko iyo byatangiye kuganirwaho mu ruhame, haba hari intambwe yatewe akizera ko bizarushaho kugabanuka.

MANZI M. Gérard 

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

One Comment

  1. MUSHIRABWOBA Jean Claude says:
    August 15, 2018 at 1:47 am

    Gitifu wa kagari ka mwoya we afata abagabo akabapfukamisha nkabanyeshuri biga primeri akabategesha amaboko kubera kumutinya baremera bagapfukama mubana nabakuru ariko gewe nabonye atari byiza kuko sinabona papa umbyara apfukamye hasi arimukuru ngobinezeze kuko nkabana ibyobikomeje byatuma bamwe bubahuka base ryose mudufashe icyocyibazo cyirabangamye ntamubyeyi wogupfukama hasi tugombe kububaha kuko nibo batubyara nubwo burere tukabuhabwa ni mukarere kanyaruguru mumurenge wa NYAGISOZI akagali mwoya tubaye tubashimiye murakoze

Comments are closed.

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5819 Posts

Politiki

4070 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga