• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
19/06/25
Umunyamakuru akwiye kwirinda kugaragara nk’umwanzi mu mpande 2 zihanganye-Me Ibambe
19/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
19/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
19/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere

Kabaya: Abaharika abagore bacibwa amande y’amafaranga ibihumbi icumi

Umwanditsi
August 17, 2018

Ubuyobozi bwUmurenge wa Kabaya Akarere ka Ngororero buvuga ko buri mugabo ushatse umugore wa kabiri, acibwa amande y’amafaranga ibihumbi icumi, mu rwego rwo kubica burundu.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wUmurenge wa Kabaya, Umubyeyi Ildegonde, yavuze ko ku bufatanye na njyanama bashyizeho amande y’amafaranga ibihumbi icumi ku mugabo usanzwe afite umugore wa kabiri, numugore bakamusubiza iwabo.

Gitifu ati Ni ukugira ngo turebe ko byacika, kuko usanga bari barabigize nkumuco aho mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, wasangaga umugabo afite abagore babiri kandi akaba ari ishema kuri we, kuko bitwazaga ko uwishoboye wese nta kabuza yabaga afite abagore babiri”.

Umubyeyi Ildegonde, akomeza avuga ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Leta yashishikarije abaturage kujya bajya gusezerana n’abagore babo imbere y’amategeko kubatarabikoze mbere, kuko hasezeranaga umugore umwe kandi washatswe mbere kugirago hacibwe amakimbirane yo mungo aho wasangaga bashwana ku buryo byabaviragamo no kwicana, bapfa imitungo.

Nyirarukundo Victoria uhagarariye inzengo z’abagore mu Murenge wa Kabaya, asanga amande acibwa umugabo waharitse umugore we agashaka undi ari make cyane.

Agira ati Barayamuca akayatanga yarangiza akigumanira nawe ari nabyo bivamo guta umugore wa mbere akisangira uriya cyane ko aba ari nawe muto”. Akomeza avuga ko ngo ugasanga umutungo wakabaye ufasha umuryango awujyana kuri ya nshoreke, ku buryo umugore n’abana usanga birya bakimara kuko nyiri urugo atagihari.

Nyirarukundo, avuga ko Leta yari ikwiye gushyiraho itegeko rihana umugabo waharitse umugore ku buryo ubikoze azajya ahanwa ntabyo kuvuga ngo bazajya bacibwa amande runaka.

Ati Usanga abenshi ntacyo bibabwiye gucibwa amande y’amafaranga ibihumbi icumi kuko ari make cyane kandi n’utayataze ntacyo bamutwara, arimuka akava muri uwo murenge akajya mu wundi ubuzima bugakomeza”.

Ntakobatagira Jeannine, umwe mu bagore baharitswe, avuga ko bibabaje gushakana n’umugabo uzi ko muzabana ubuziraherezo yarangiza akaguharika. Ati Usanga n’ibyo mwashatse mubana atangira kubisahura abijyana kuri yanshoreke, cyane ko usanga iba ikiri ninkumi yararuje aho hose bajya ngo bagiye gushaka amafaranga”.

Uyu Ntakobatagira avuga ko umugabo we bari bamaranye imyaka umunani, ariko ngo aza kumuta arigendera akamubwira ko yagiye gushaka amafaranga. Yakomeje kumushuka ngo bagurishe igice cyisambu yongere igishoro, bamaze kugurisha ntiyagaruka mu rugo.

Uyu mugabo ngo yaje kwishakira undi mugore, ariko kubera gutinya gucibwa amande no guhozwa ku nkeke nubuyobozi yagiye kumushakira mu karere ka Rubavu. Umugore mukuru amusigana abana batandatu.

Mu mategeko y’u Rwanda by’umwihariko mu gitabo cy’amategeko mbonezamubano, isezerano ryemewe hagati y’abashyingiranwa ni iry’umugabo umwe n’umugore umwe.

Safi Emmanuel

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5819 Posts

Politiki

4070 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga