• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Kirehe: Abaturage basabwe kwirinda ibiyobyabwenge kuko ari intandaro y’ibyaha bitandukanye

Umwanditsi
August 22, 2018

Abaturage batuye  mu murenge wa  Kigarama mu kagari ka Nyankurazo mu karere ka Kirehe bijeje Polisi y’u Rwanda  kuba abafatanyabikorwa bahoraho mu kurwanya abakwirakwiza ibiyobyabwenge mu gihugu kuko ari intandaro y’ibyaha bitandukanye birimo ihohoterwa rikorerwa mu muryango.

Ni mubiganiro bizwi nk’inteko z’abaturage byabaye kuri uyu wa kabiri tariki 21 Kanama 2018 biyobowe na Inspector of Police (  IP)Gahigi Harerimana ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha.

Abaturage basaga 250 bo mu kagari ka Nyankurazo nibo baganirijwe na IP Gahigi Harerimana aho yabagaragarije ububi bw’ibiyobyabwenge kubuzima bw’ubikoresha ndetse no ku muryango muri rusange.

Yagize ati” Urugero rwahafi, hari raporo duheruka kubona  hano mu mudugudu wanyu aho umugore yakomerekejwe bikomeye n’umugabo we, bitewe n’ibiyobyabwenge, mu gihe umugore akitaweho n’abaganga, uwakoze icyaha agafungwa buri wese arumva ubuzima abana bo muri uwo muryango babayemo.’’

IP Gahigi akomeza asaba abaturage ubufatanye n’inzego z’umutekano mu  kurwanya ibiyobyabwenge batanga amakuru y’aho bigaragaye.

Yagize ati” Gutanga amakuru kubacuruza ibiyobyabwenge n’umusanzu ukomeye muba muhaye inzego z’ubuyobozi murwego rwo kubirwanya kuko byagaragaye ko bitera uwabikoresheje gukora ibyaha bitandukanye birimo, gukubita no gukomeretsa, gufata kungufu, ndetse n’amakimbirane yo mu muryango.’’

IP Gahigi asoza asaba abaturage kurushaho kwicungira umutekano binyuze mu marondo

Yagize ati” Aho amarondo akorwa neza ibyaha biragabanuka ugasanga hari umutekano uhagije, kuko baba abinjiza ibiyobyabwenge cyangwa  abishora mu bikorwa by’ubujura usanga babikora bitwikiriye ijoro.’’

Abaturage batuye akagari ka Kigarama bishimiye ibiganiro bahawe na Polisi, biyemeza ko bagiye kuba umusemburo mwiza mu guhindura imyumvire ya bagenzi babo binyuze mu biganiro baganirira mu nteko z’abaturage ziba buri wa Kabiri.

Umurenge wa Kigarama ni umwe mu mirenge 12 igize Akarere ka Kirehe ukunze gufatirwamo ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe bituruka mu bihugu by’abaturanyi.

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga