• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
12/11/25
Amajyepfo-Turindane: Kamonyi ku isonga mu mpanuka zirimo izihitana ubuzima bw’Abantu
12/11/25
Umunyamahirwe muri FORTEBET byamusabye gusa iminota 7 kugira ngo atsindire 247,860 Frws
12/11/25
Kamonyi: Ubuyobozi bw’Akarere ku Ruhimbi rw’Itorero EPR mu cyumweru cyahariwe Umuryango
12/11/25
Kamonyi-Mugina: Imikino yabaye inzira y’Ubukangurambaga ku Isuku n’Isukura

Kamonyi-Rukoma: Habaye umukwabu babiri bafatanwa Urumogi na Litiro 260 za Muriture

Umwanditsi
August 25, 2018

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rukoma buri kumwe na Polisi ikorera muri uyu Murenge n’Inkeragutabara, kuri uyu wa 25 Kanama 2018 mu Kagari ka Gishyeshye, ku makuru bahawe n’abaturage, bafahe abagabo babiri bakoraga ibitemewe n’amategeko. Umwe yafatanywe Urumogi undi afatanwa inzoga zizwi nka Muriture yakoraga zitemewe.

Amakuru ikinyamakuru intyoza.com gikesha bamwe mu baturage b’Umurenge wa Rukoma ahamya ko mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu Tariki 25 Kanama 2018, abagabo babiri aribo Niyokwizerwa Fidele w’imyaka 23 y’Amavuko yafatanywe inzoga z’inkorano zitemewe (Muriture) yakoraga, ko hafashwe kandi Ngezahoguhora Silas w’imyaka 34 y’amavuko, wafatanywe irobo y’urumogi ( 1/4 Kg- kimwe cya kane cy’ikiro).

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rukoma ntabwo buhakana aya makuru abaturage bawo bahaye ikinyamakuru intyoza.com ku ifatwa ry’aba bagabo n’ibyo bafatanywe.

Nkurunziza Jean de Dieu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma yemereye umunyamakuru w’intyoza.com ko aba bagabo bombi ( Niyokwizerwa na Ngezahoguhora) bafashwe ndetse n’ibyo bafatanywe. Avuga ko bahise bashyikirizwa urwego rw’Ubugenzacyaha-RIB bukorera muri uyu Murenge.

Nkurunziza, avuga ko ifatwa ry’aba bagabo ryaturutse ku makuru abaturage bahaye ubuyobozi maze Polisi, ubuyobozi bw’Umurenge n’Inkeragutabara bagakora umukwabu watumye aba babiri bafatwa n’ibyo bakoraga.

Niyokwizera Fidele, yafatiwe mu Kagari ka Gishyeshye, Umudugudu wa Gahungeri afatanwa inzoga z’inkorano zitemewe ( Muriture) Litiro 260, mu gihe Ngezahoguhora yafatiwe mu Mudugudu wa Nyamabuye, Akagari ka Gishyeshye afite ¼ cy’ikilo cy’urumogi.

Nkurunziza Jean de Dieu, yatangaje kandi ko nyuma y’iki gikorwa cyafatiwemo aba bagabo uko ari babiri, abaturage baganirijwe n’ubuyobozi bw’Umurenge na Polisi ikorera muri uyu Murenge.

Abaturage, babwiwe ku bubi n’ingaruka z’inzoga z’inkorano zitemewe, babwirwa kandi ku bubi n’ingaruka zo gukoresha, gucuruza ibiyobyabwenge birimo n’urumogi. Basabwe kubyirinda, kubigendera kure no gukomeza gukorana bya hafi n’inzego z’ubuyobozi na Polisi batanga amakuru atuma abakora ibinyuranije n’amategeko bose bafatwa.

Munyaneza Theogene / intyoza.com  

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5911 Posts

Politiki

4162 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1030 Posts

Imyidagaduro

86 Posts

Imikino

154 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga