• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
14/09/25
Polisi y’u Rwanda yamaze guta muri yombi abantu bose bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda
14/09/25
Umwe muri 3 bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda yatawe muri yombi
14/09/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Ukekwaho gusambanya umwana wa 17 agahunga yatawe muri yombi
14/09/25
Gisagara: Umuyobozi w’Ikigo cy’Ishuri yatawe muri yombi azira ibiryo by’abana

Ngoma: Abagabo babiri bafatanywe ibiro 30 by’Urumogi

Umwanditsi
August 25, 2018

Mubikorwa byo gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge k’ubufatanye n’abaturage n’inzego z’umutekano mu karere ka Ngoma, abagabo babiri bafatanywe ibiro 30 by’urumogi bari batwaye kuri Moto TVs RC741X.

Kuri uyu wa Kane tariki 23 Kanama 2018, mu mukwabo wa kozwe n’inzego z’umutekano mu Murenge wa Gashanda, Akagari ka Mutsindo hafatiwe abagabo babiri aribo Mugabe Eric w’imyaka 28 y’amavuko n’ Uwiragiye Anselme w’imyaka 21 y’amavuko, batwaye ibiro 30 by’urumogi kuri Moto.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire yavuze ko aba bombi bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati “ Amakuru inzego z’umutekano zikesha abaturage, yatumye Polisi ibasha gufata abagabo 2 umwe w’umumotari n’undi wari umutwaje umufuka urimo ibiro 30 by’urumogi ubwo bavaga mu murenge wa Gashanda bagafatwa n’inzego z’umutekano zari mukazi mu masaha ya ni joro.’’

CIP Kanamugire yongeyeho ko uru rumogi rwagombaga kujya gucuruzwa mu mujyi wa Rwamagana, abarufatanwe ubu bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kibungo  aho bari gukurikiranwa n’ Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza.

CIP Kanamugire akomeza agaragaza ko ibiyobyabwenge bifitanye isano n’ibyaha bitandukanye, bikorwa hirya no niho agasaba abaturage kwitandukanya na byo.

Aha yavuze ati “ Bitewe n’uko uwakoresheje ibiyobyabwenge ubwonko bwe buba budatekereza neza; usanga biba intandaro yo kwishora mu byaha bitandukanye birimo gukubita no gukomeretsa, gufata kungufu, ihohoterwa rikorerwa mu muryango ibi byose bikaba bigira ingaruka ku mutekano kandi ariwo shingiro rya byose.’’

CIP Kanamugire asoza yibutsa ko gukoresha ibiyobyabwenge ari icyaha gihanwa n’amategeko bityo abaturage bakwiye kwitandukanya nabyo.

Yagize ati’’ Uretse kuba ibiyobyabwenge byangiza ubuzima bw’ubikoresha ni n’icyaha gihanwa n’amategeko, abaturage baba ababinywa cyangwa ababicuruza bakwiye kwirinda kubyishoramo murwego rwo kwirinda kugongana n’amategeko.’’

Ingingo ya 594  y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu  Rwanda ivuga ko umuntu wese ukora, uhindura, winjiza, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva kumyaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5863 Posts

Politiki

4114 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1008 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

142 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga