• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
28/10/25
Kamonyi-Rugalika: Ubufatanye bw’Ababyeyi n’Ubuyobozi bwa GS Ruramba, urugero rw’ibishoboka
28/10/25
Nyamagabe: Kuhira imyaka ntibisaba gusa imashini, n’atemba ku musozi aruhira-Min. Dr Bagabe Mark Cyubahiro
28/10/25
Kamonyi: Nk’Abayobozi, dukore baturebereho kuruta kuvuga ibyo tudakora- Guverineri Alice Kayitesi
28/10/25
Dr Sosthène Munyemana ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yasabiwe gufungwa burundu

Rwamagana: Abayobozi mu itorero rya ADEPR biyemeje kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu miryango

Umwanditsi
August 28, 2018

Abayobozi bagera kuri 300 baturutse mu  Midugudu kugera ku rwego rwa Paruwasi mu itorero rya ADEPR,  guhera tariki 23 kugeza tariki 26 Kanama 2018 bahawe amahugurwa  agamije kurwanya amakimbirane abera mu miryango. Ni amahugurwa yari afite insanganyamatsiko igira iti”Kubabarira no kwirinda amakimbirane mu miryango”.

Muri ayo mahugurwa Polisi y’u Rwanda ikaba yaratumiwe gutangamo ikiganiro kigamije kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Ni ikiganiro cyatanzwe n’umupolisi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’izindi nzego hagamijwe kurwanya no gukumira ibyaha mu rwego rw’Akarere ka Rwamagana (DCLO),Inspector of Police(IP) Marie Goreth Uwimana.

Mu kiganiro yatanze yagaragarije aba bayobozi amoko y’ihohoterwa,harimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina, irishingiye ku mitungo, ihohoterwa rikorerwa abana, ihohoterwa mbabaza mutima ndetse n’ihohoterwa ribabaza umubiri.

IP Uwimana yasabye abo bayobozi mu itorero rya ADEPR kujya bakorana bya hafi n’inzego z’umutekano batangira amakuru ku gihe.

Yagize ati:”Ikibazo cy’ihohotera rishingiye ku gitsina kirareba buri munyarwanda, turabasaba kujya mukorana bya hafi n’inzego z’umutekano n’ inzego z’ibanze cyane cyane ku midugudu mutangira amakuru ku gihe”.

Yakomeje agaragaza ko hari bamwe mu banyarwanda bagifite imyumvire ya  kera yo gukandamiza igitsina gore bitwaje amateka. Asaba aba bayobozi kutazajya bahishira abantu bagifite iyo myumvire ahubwo bakazajya babegera bakabaganiriza.

IP Uwimana yasabye ko munyigisho batanga bakwiye kongeramo izikangurira abakirisito kwirinda amakimbirane mu miryango ndetse n’ibindi byaha.

Yagize ati”Mu materaniro yanyu ya buri munsi mujye munyuzamo mutange ubutumwa bukangurira abakristo kwirinda ihohoterwa ndetse n’ibindi byaha muri rusange”.

Pasiteri Lorien Nsengiyumva umuyobozi w’itorero rya ADEPR mu karere ka Rwamagana yagaragaje ko yishimiye ibiganiro bahawe na Polisi y’u Rwanda avuga ko nk’itorero bagiye gushyira imbaraga mu kurwanya no gukumira amakimbirane yo mu  miryango ndetse n’ihohoterwa iryo ariryo ryose.

Yagize ati:”Ubutugiye gushyiraho gahunda ihoraho yo kujya tumanuka tukaganiriza abakirisito mu rwego rw’imidugudu kugeza kuri paruwasi. uku kwegera abakirisito bizatuma iki kibazo gicika burundu.”

Yasoje asezeranya ko nk’abahagarariye abakirisito bagiye gukangurira abayoboke b’itorero rya ADEPR gukorana bya hafi n’inzego z’umutekano n’ubuyobozi ku midugudu n’Utugari mu kurwanya amakimbirane mu miryango n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, Ariko cyane cyane bahereye ku gikunze kubitera aricyo ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ndetse n’imyumvire ishingiye ku muco wa kera wahezaga inyuma igitsina gore.

intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5898 Posts

Politiki

4149 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1023 Posts

Imyidagaduro

85 Posts

Imikino

150 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga