• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
20/06/25
Umunyamakuru akwiye kwirinda kugaragara nk’umwanzi mu mpande 2 zihanganye-Me Ibambe
20/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
20/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
20/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere

Kamonyi-Rugalika: Umuntu utazatora FPR ntazajya mu Ijuru-Guverineri Mureshyankwano

Umwanditsi
August 31, 2018

Mu gikorwa cyo kwamamaza Abakandida b’umuryango FPR-Inkotanyi mu Murenge wa Rugalika cyabaye kuri uyu wa 30 Kanama 2018, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo wari witabiriye iki gikorwa yabwiye Inkotanyi za Rugalika n’abandi baturutse hirya no hino mu Karere n’ahandi ko utazatora FPR atazajya mu Ijuru. Ibi abishingira kumateka ya FPR n’ibyo yakoreye abanyarwanda.

Mureshyankwano Marie Rose, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo akaba na Chairperson w’Umuryango FPR-Inkotanyi muri iyi ntara, mu gikorwa cyo kwamamaza abakandida b’Umuryango FPR-Inkotanyi mu Murenge wa Rugalika kuri uyu wa kane tariki 30 Kanama 2018, yabwiye abitabiriye iki gikorwa cyabereye ku kibuga cy’umupira cya Kigese ko utazatora FPR-Inkotanyi nta Juru azabona.

Umusaza Ngenzi ibumoso, Governor Mureshyankwano hagati, Mayor Alice/Kamonyi iburyo.

Mu gukoresha iyi mvugo, Guverineri Mureshyankwano yabihereye kubyo avuga ko FPR yakoreye Abanyarwanda nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Uko yubatse ubumwe bw’abanyarwanda, iterambere, ubukungu, ubuzima, uko u Rwanda rwongeye kugira ijambo mu ruhando mpuzamahanga n’ibindi. Aha niho ahera avuga ko kudatora FPR ari ukwirengagiza ibyiza yakoreye abanyarwanda.

Guverineri Mureshyankwano yagize ati ” Umuntu utazatora FPR ntazajya mu ijuru.” Akomeza avuga ko amateka abihamya, ko umunyarwanda utatora FPR yaba yirengagije aho yamukuye. Ati ” Bamwe twari mu mashyamba, ituvanayo, abandi iraturokora.”

Governor Mureshyankwano yizihiwe hamwe n’Inkotanyi za Kamonyi.

Guverineri Mureshyankwano kandi yijeje Abanyarugalika ko ni batora FPR bazakomeza kugezwaho iterambere ririmo amazi, amashanyarazi n’imihanda myiza. Yabijeje kandi ko hamwe na FPR-Inkotanyi, bazarushaho guharanira ibyiza, kubaka umumwe, iterambere n’umutekano by’abanyarwanda.

Ibikorwa byo kwiyamamaza ku bashaka imyanya mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, birasozwa kuri uyu wa gatandatu Tariki ya 1 Nzeli 2018,  mu gihe amatora rusange imbere mu gihugu ateganijwe tariki ya 3 Nzeli 2018. Hari kandi amatora ku banyarwanda baba mu mahanga azaba tariki ya 2, hakaba amatora y’umudepite umwe mu kiciro cy’Abafite ubumuga. Amatora yandi ni  ay’icyiciro cy’abagore azaba tariki ya 4 akazatanga abadepite 24, kuri uwo munsi kandi hari amatora y’Abadepite 2 bahagarariye urubyiruko. Abadepite bose mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ni 80.

Abaturage batari bake bari bitabiriye igikorwa cyo kwamamaza abakandida ba RPF-Inkotanyi.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5819 Posts

Politiki

4070 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga