• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
20/06/25
Umunyamakuru akwiye kwirinda kugaragara nk’umwanzi mu mpande 2 zihanganye-Me Ibambe
20/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
20/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
20/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere

Gisagara-Mamba: Uretse FPR, Abaturage bategereje indi mitwe ya Politiki n’abakandida bigenga baraheba

Umwanditsi
September 1, 2018

Abaturage n’ubuyobozi mu Murenge wa Mamba ho mu Karere ka Gisagara, bavuga ko kuva ibikorwa byo kwiyamamaza kw’imitwe ya Politiki n’abakandida Depite bigenga byatangira, nta wundi babonye ubabwira imigabo n’imigambi uretse FPR-Inkotanyi. Ibikorwa byo kwiyamamaza byatangiye kuwa 13 Kanama 2018.

Ibi abaturage n’ubuyobozi babigarutseho kuri uyu wa gatandatu tariki ya 1 Nzeli 2018 ubwo umuryango FPR-Inkotanyi wamamazaga abakandida bazawuhagararira mu matora y’Abadepite abura umunsi umwe gusa ngo abe, hanasozwa ibikorwa byo kwiyamamaza kw’abahatanira imyanya mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda.

Umwe mu baturage yabwiye umunyamakuru w’intyoza.com ko kuba abashaka kuba intumwa zabo batarabagezeho bitababuza kuzatora. Gusa ngo bazaha ijwi uwabageze imbere. Yagize ati ” Nta biyamamaza nabonye uretse FRP nje hano kumva imigabo n’imigambi, ntabwo bizambuza gutora ariko nzatora uwanyiyeretse.”

Alivera Mukamurigo, umuturage mu Murenge wa Mamba abuga ko ari ubwa mbere aje kumva imigabo n’imigambi by’abashaka kuba abadepite. Yagize ati ” Abo nzatora ndamenya imigabo n’imigambi yabo uyu munsi, nta wundi nabonye hano uretse FPR-Inkotanyi, nta bandi twigeze tumenya cyangwa ngo twumve hano, ishyaka tuzi ni FPR.”

Dominique Nkizabo, atuye mu Mudugudu wa Kigangazi, Akagari ka Ramba, avuga ko abakandida bari kwiyamamaza ntabo yabonye. Agira ati” Ntabo nigeze numva, ntabo nabonye hano. Kuba ntarababonye, ntaranabumvise hano, ntacyo nahombye kuko nzatora FPR nzi nyine.”

Ibivugwa n’Abanyemamba by’uko nta mukandida Depite wigenga cyangwa umutwe wa Politiki mu yiyamamaza babonye, babihurizaho n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge. Uyu Gitifu we akanongeraho ko n’umutwe wa Politiki wari wabamenyesheje ko uzaza wababeshye bagategereza bagaheba.

Alexis Harerimana, Gitifu wa Mamba agira ati ” Nta wigeze aza mu buryo tuzi nk’ubuyobozi bw’Umurenge uretse PSD yatubeshye kuwa gatandatu ushize ubwo twategereje kugeza saa kumi n’imwe tugaheba. Nta wundi twabonye uretse FPR twakiriye uyu munsi.”

Kuba imitwe ya Politiki n’abakandida Depite bigenga batarigeze bakandagira muri uyu Murenge, Gitifu abona ko abaturage ayobora ntacyo bahombye ngo kuko uwo bazi baramuzi.

Agira ati ” Nkurikije uko abaturage tubazi, ntacyo bahombye kubera ko bazi ibikorwa bya FPR-Inkotanyi, bazi ibyiza yabagejejeho, ntekereza ko n’ubundi n’uko basanzwe batora, batora FPR-Inkotanyi.”

Harerimana, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mamba, avuga ko ishusho y’ukwiyamamaza kw’imitwe ya Politiki n’abakandida Depite bigenga mu Murenge wa Mamba ari iy’uko Umuryango FPR-Inkotanyi wagaragaje ibikorwa bikomeye, ugaragaza ubwitabire mu baturage, unagaragaza ingufu. Indi mitwe ya Politiki n’abakandida Depite bigenga ngo bigaragara ko nta ngufu bafite, ko bishora no kuba ubushobozi buke bwo kugera ahantu kuko ngo n’abagiye babaha gahunda barayishe.

Mu gihe none tariki ya 1 Nzeli 2018 aribwo hasozwa ibikorwa byose byo kwamamaza, amatora rusange y’Abadepite ateganijwe kuri uyu wa mbere tariki 3 Nzeli 2018. Kuri iki cyumweru tariki 2 Nzeli 2018 hateganijwe amatora ku banyarwanda baba mu mahanga ndetse n’ay’ikiciro cy’abafite ubumuga azatorwamo umudepite umwe. Tariki ya 4 Nzeli 2018 hateganijwe amatora ku kiciro cy’abagore azatanga abadepite 24 mu gihe kandi hari ay’ikiciro cy’urubyiruko azatanga abadepite 2.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5819 Posts

Politiki

4070 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga