• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
18/09/25
Gisagara: Polisi yashimiye Clubs zishinzwe gukumira ibyaha mu mashuri(anti-Crime Clubs in school)
18/09/25
Kamonyi-Ngamba: Amakuru intyoza.com yamenye ni uko Polisi yarashe Amabandi atatu yasanze arimo gutema no kwambura Abaturage
18/09/25
Ku biceri 200 gusa, Umunyamahirwe muri FORTEBET yatsindiye 1,296,945RWF
18/09/25
Kamonyi-Kayenzi: Barishyuye, Imyaka irasaga 5 batazi ikitambitse urugendo rujya ku Mulindi w’Intwari

Kamonyi-Musambira: Gitifu ari mu maboko ya RIB, akurikiranyweho gukubita no gukomeretsa

Umwanditsi
September 1, 2018

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rukambura Alexandre Niyonshima, uherutse gukubita batanu mu baturage ayobora akanabakomeretsa yafashwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha- RIB. Umuvugizi w’uru rwego yemeza amakuru y’itabwa muri yombi ry’uyu Gitifu.

Alexandre Niyonshima, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rukambura, Umurenge wa Musambira nyuma yo gukubita no gukomeretsa batanu mu baturage ayobora, yafashwe n’urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha-RIB. Afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Musambira.

Modeste Mbabazi, umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha-RIB yemereye intyoza.com ko uyu Gitifu Alexandre Niyonshima afunze, ko ndetse  arimo gukurikiranwa ku byo akekwaho kuba yarakoze. Yagize ati “ Yego yarafashwe, akurikiranyweho gukubita no gukomeretsa.”

Ibyaha byo gukubita no gukomeretsa uyu Gitifu Alexandre Niyonshima akurikiranyweho, ni ibikekwa ko yakoze mu ijoro rya tariki 23 rishyira iya 24 Kanama 2018 ubwo batanu mu baturage ayobora yabakubise ndetse akabakomeretsa kugera ubwo bamwe muribo bajyanywe kwa muganga.

Soma inkuru irambuye hano, abaturage babwira umunyamakuru w’intyoza.com iby’akarengane bagiriwe na Gitifu wabo wumve icyo nyirubwite yavuze ndetse n’abayobozi: http://www.intyoza.com/kamonyi-musambira-abaturage-5-bakubiswe-na-gitifu-bageze-kwa-muganga-bamwe-bahishwa-mu-cyumba-cyabana/

Abaturage bakubiswe ikinyamakuru intyoza.com cyabashije kumenya ndetse bamwe tukabasura bakagira icyo bavuga ku gukubitwa kwabo ni; Ngurinzira Emmanuel wakubiswe akanangirizwa urugi rw’urugo rwe, Nyabyenda Narcisse n’umugore we, Gakwisi hamwe na Twagira Elineste.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5869 Posts

Politiki

4120 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1011 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

144 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga