• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
31/10/25
Kamonyi-GS Ruramba:“ Ishuri ryanjye, Urukwavu rwanjye”, Umushinga wo gukundisha abana Ishuri
31/10/25
Muhanga: Itsinda ry’abakekwaho ibikorwa by’Ubugizi bwa nabi batawe muri yombi
31/10/25
Kamonyi-Musambira/HC: Nyuma y’Amezi asaga 8 basa n’abakorera mu manegeka, mu Buhungiro bagarutse
31/10/25
Umunyamahirwe muri FORTEBET yatahanye asaga Miliyoni ku Ipari ebyiri zisa

Amashyaka, green Party na PS Imberakuri abonye intebe y’ubudepite, abakandida bigenga baviramo aho

Umwanditsi
September 4, 2018

Bwambere mu matora y’Abadepite ya 2018, imitwe ya Politiki itavuga rumwe n’ubutegetsi itsindiye kwinjira mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda. Abakandida Depite bigenga batashye amara masa.

Mu majwi y’agateganyo y’ibyavuye mu matora y’abadepite yabaye kuva tariki 2 kugeza tariki ya 4 Nzeli 2018, Amashyaka abiri atavuga rumwe na Leta ariyo; The Democratic Green Party of Rwanda ( Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda) na PS Imberakuri yatsindiye kwinjira mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda.

Nk’uko Prof. Kalisa Mbanda, Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yabitangaje kuri uyu mugoroba wa Tariki 4 Nzeli 2018, amajwi y’agateganyo y’ibyavuye mu matora y’abadepite agaragaza ko Umuryango RPF-Inkotanyi ariwo uri ku mwanya wa mbere n’imyanya 40 mu Nteko ishinga amategeko, Ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kwa muntu PL ryagize imyanya 4, Inshyaka PSD rigira imyanya 5 mu gihe Green Party na PS Imberakuri buri umwe yabonye imyanya ibiri.

Abakandida bigenga bose uko ari bane bahataniraga kwinjira mu Nteko ishinga amategeko nta n’umwe wigeze agira amahirwe yo gutorwa ngo yinjire mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda.

Amatora y’abadepite yatangiye tariki ya 2 asozwa Tariki ya 4 Nzeli 2018. Tariki ya 2 Habaye amatora ku banyarwanda baba mu mahanga ndetse n’ikiciro cy’Abafite ubumuga, Tariki ya 3 habaye amatora rusange mu gihe Tariki ya 4 habaye amatora y’ikiciro cy’urubyiruko n’abagore. Amatora asojwe hatowe abadepite 80 bagomba kwinjira mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5902 Posts

Politiki

4153 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1026 Posts

Imyidagaduro

85 Posts

Imikino

151 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga