• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Gatsibo: Polisi y’u Rwanda yasubije abaturage ihene 23 zari zibwe

Umwanditsi
September 6, 2018

Polisi y ‘u Rwanda mu karere ka Gatsibo yafashe ihene zigera kuri 23 zari zaribwe mu miryango itandukanye yo mu karere ka Nyagatare. Izi hene zibwe mu ijoro ryo kuwa 4 Nzeri 2018, mu Murenge wa Karangazi akagari ka Musenyi.

Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’ Uburasirazuba avuga ko izi hene zafatiwe mu murenge wa Rwimbogo, mu Karere  ka Gatsibo, kuwa 5 Nzeri 2018.

Yagize ati:” Nyuma yo kumenya ko hari ihene zibwe mu Karere ka Nyagatare, Polisi ifatanyije n’abaturage ndetse n’izindi nzego zishinzwe umutekano, twatangiye gushakisha izi hene, ziza gufatirwa mu murenge wa Rwimbogo mu kagari ka Rwikiniro.’’

CIP Kanamugire akomeza avuga ko ibikorwa byo gushakisha izi hene byakoze na Sitasiyo ya Polisi ya Rwimbogo.

Yagize ati:’’ zimwe muri izi hene zigera kuri 16 zafatiwe hafi n’ishyamba rya Gatsibo mugihe 7 zafatiwe mu ishyamba rya Gabiro mu gihe abagize uruhare muri ubu bujura bari bagishakisha abaguzi.’’

CIP Kanamugire akomeza avuga ko Mutsindashyaka Patrick w’imyaka 34 y’amavuko  umwe mubakekwaho ubu bujura ubu yashyikirijwe urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha, mu gihe abandi bagishakishwa.

CIP Kanamugire asoza agira inama abaturage kutishora mu  bikorwa by’ubujura kuko biri mu bikorwa bihungabanya umutekano bikaba bihanwa n’amategeko.

Yagize ati:’’ Uretse kuba bihungabanya umutekano w’umuntu wabuze ibye, mukwiye kuzirikana ko ubujura ari cyimwe mu byaha bihanwa n’amategeko bityo mukaba mukwiye kwirinda ingaruka zabageraho mugaharanira kwiteza imbere mukoresheje amaboko yanyu.’’

Izi hene zikaba zarashubijwe ba nyirazo aribo Nsengiyumva Francois, Mukankusi Bonifrida, ndetse na Benon Rwivanga.

Mukankusi umwe mu bashubijwe ihene ze yashimiye inzego z’umutekano umwete n’umurava zikorana mu gutabara abaturage.

Yagize ati:’’ Ihene ni itungo rifasha nyiraryo kugira imibereho myiza, arazigurisha akabona amafaranga, cyangwa akabona ifumbire akabasha guhinga akeza, turashimira Polisi n’abo bafatanyije mu bikorwa byo gushakisha aba bajura tukaba dushubijwe amatungo yacu.’

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga