• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Kamonyi: Umukozi yangijwe isura na Nyirabuja wamubagishaga inzara

Umwanditsi
September 7, 2018

Umugore ukora mu kigo nderabuzima cya Nyamiyaga ari mu maboko ya RIB kuva kuri uyu wa kane tariki 6 Nzeli 2018, akurikiranyweho ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa umukozi yakoreshaga. Uyu mukozi yangijwe isura na nyirabuja akoresheje inzara z’intoki n’ibinyunguti.

Amakuru yo gufatwa k’uyu mugore ukora mu kigo nderabuzima giherereye mu Murenge wa Nyamiyaga ariko akaba atuye mu Murenge wa Gacurabwenge, yemezwa n’ubuyobozi bw’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha-RIB ndetse n’Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gacurabwenge bwakiriye bwa mbere uyu mukozi wo mu rugo waje abutakira aturutse mu Mudugudu wa Ryabitana, Akagari ka Gihinga aho yakoreraga umuganga ukora mu kigo nderabuzima kiri mu Murenge wa Nyamiyaga. 

Nyirandayisabye Christine, Umunyamabanga Nshingwbaikorwa w’Umurenge wa Gacurabwenge yatangarije intyoza.com ko bamenye ikibazo ari uko uyu mukozi aje ku Murenge asa n’uje kugisha inama z’uko yabigenza ngo anishyurwe, kuko yari amaze igihe yangizwa isura na Nyirabuja wamuryaga inzara n’ibinyunguti mu isura ye akamuca ibisebe.

Yagize ati ” Tumenya ikibazo, twakimenye umwana aje asa n’utugisha inama, agaragaza ko afite ikibazo, tubona afite inkovu ku matama yombi tumubajije atubwira ko ari aho yakoraga bamugize gutyo, mu by’ukuri yaje asa n’ushaka kugisha inama y’uko yahava n’ukuntu yabona amafaranga ye ngo yigendere.”

Akomeza ati ” Twe rero twabibonyemo ihohoterwa, duhita tumushyikiriza urwego rw’ubugenzacyaha-RIB ngo bubikurikirane. Gusa byaradutunguye mu by’ukuri kuko twumvaga umuntu ujijutse, ari n’umuganga uzi agaciro k’umubiri, ukora ahantu bakira abantu bahuye n’ihohoterwa,wagombye kuba azi amategeko cyane cyane itegeko ry’ihohoterwa, akaba ariwe ukora igikorwa nk’icyabaye.”

Gitifu Nyirandayisabye, Akomeza avuga ko nk’ubuyobozi byaberetse ko bagiye kongera ubukangurambaga mu kwigisha no gukangurira abaturage kurwanya no kwirinda ihohoterwa batitaye ku bitwa ko bajijutse cyangwa bize.

Modeste Mbabazi, umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha-RIB yemereye intyoza.com ko uyu ukekwaho ihohotera yafashwe, ko kandi akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeratsa.

Mbabazi, avuga ko mu gihe ukurikiranywe yahamwa n’icyaha, yahanishwa ingingo 148  y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ku gukubita no gukomeretsa ku buryo bukabije aho igira iti ” Umuntu wese ubishaka, ukomeretsa undi

cyangwa umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.Mu gihe umugambi cyangwa igico byateguriye icyaha, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000).

Abavugwa mu nkuru twirinze gutangaza amazina yabo bose.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga