• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
16/09/25
Umwami w’ibikubo byo ku Bitego atahanye 1,175,360Rwf yashyizeho 10,000 mu isaha imwe gusa
16/09/25
Polisi y’u Rwanda yamaze guta muri yombi abantu bose bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda
16/09/25
Umwe muri 3 bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda yatawe muri yombi
16/09/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Ukekwaho gusambanya umwana wa 17 agahunga yatawe muri yombi

Kamonyi: Urubyiruko rwiganjemo abanyeshuri rwasabwe guca ukubiri n’ibiyobyabwenge

Umwanditsi
September 8, 2018

Urubyiruko rw’abanyeshuri b’ibigo bya Rose Mystica Kamonyi, GS Kamonyi na EP Gihinga, Abamotari n’abandi bitabiriye urugendo rutangiza ukwezi kwahariwe ibikorwa by’ubukorerabushake mu rubyiruko kuri uyu wa Gatanu Tariki 7 Nzeli 2018, basabwe kugendera kure ibiyobyabwenge no gutanga umusanzu mu gukumira no kubirwanya. Ni mu rugendo n’ibiganiro byitabiriwe n’umuyobozi w’Akarere n’uwa Polisi n’abandi bayobozi.

Gutangiza ukwezi kwahariwe ibikorwa by’ubukorerabushake mu rubyiruko ku bufatanye bw’ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi na Polisi ikorera muri aka Karere, byitabiriwe n’Urubyiruko rw’abanyeshuri, abarezi, abamotari, abasirikare hamwe n’abapolisi. Ni igikorwa kandi kitabiriwe n’umuyobozi w’Akarere n’uwa Polisi aho banatanze ibiganiro byibanze ku gusaba urubyiruko guca ukubiri n’ibiyobyabwenge.

Ibiganiro byabimburiwe n’urugendo rwitabiriwe n’abatari bake kandi b’ingeri zose.

SP Minani Marc, umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Kamonyi mu kiganiro yahaye abitabiriye urugendo n’ibiganiro byabereye mu nzu y’urubyiruko iherereye mu Kagari ka Nkingo, Umurenge wa Gacurabwenge, yasabye by’umwihariko urubyiruko guca ukubiri n’ibiyobyabwenge no kugira uruhare mu kubikumira no kubirwanya.

SP Minani, yabanje gusobanura icyo ibiyobyabwenge aricyo, amoko yabyo n’ububi bwabyo. Yababwiye ko izina ryabyo ryumvikanisha neza icyo bikorera uwabikoresheje, ko biyobya imitekerereze bikica ubwonko bikanatuma atinyuka gukora ibyaha nko gufata ku ngufu, gusambanya abana, ubujura, gukubita no gukomeretsa, n’ibindi.

Yababwiye ko mu karere ka Kamonyi habonekamo urumogi rurangurwa muri Kigali n’ahandi, ko haboneka kanyanga abenshi bakora bifashishije mélasse yo mu bisigazwa by’ibisheke kandi yaragenewe amatungo, za muriture n’inzoga z’inkorano Polisi idahwema gufata ibikesheje ubufatanye n’abaturage bamaze gusobanukirwa ububi n’ingaruka z’ibiyobyabwenge.

Yagarutse ku ngaruka ku bantu bakoresha, batunda cyangwa bagacuruza ibiyobyabwenge zirimo igifungo, guhombya Leta nabo ubwabo kuko imbaraga zikora ziba zifunze. Yashimiye abakomeje kugaragaza ubufatanye na  Polisi n’izindi nzego batanga amakuru afasha mu gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge, asaba n’abandi kugira ubufatanye bugamije kurandura ikoreshwa,  icuruzwa n’itundwa ry’ibiyobyabwenge.

Alice Kayitesi / Mayor Kamonyi.

Mu kiganiro Alice Kayitesi, umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi yahaye abitabiriye urugendo n’ibiganiro, yasabye akomeje abamotari nk’abatwara abagenzi harimo abatwara ibiyobyabwenge bava kubirangura kujya batungira agatoki inzego z’umutekano. Yasabye kandi abanyeshuri kumva inama n’impanuro bahawe ntibaziyicire ubwonko. Yabasabye gutekereza cyane ku masomo, bakiga bakazaba ingirakamaro ku miryango yabo no ku gihugu .

Muri uku kwezi k’ubukorerabushake mu rubyiruko, hazakorwamo ibikorwa byo gufatanya kurwanya ibyaha cyane ibiyobyabwenge mu rubyiruko, ibikorwa by’amaboko bifasha abaturage kuva mu mibereho mibi ,isuku n’isukura ,no kurwanya imirire mibi.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5864 Posts

Politiki

4115 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1009 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

143 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga