• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
13/09/25
Polisi y’u Rwanda yamaze guta muri yombi abantu bose bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda
13/09/25
Umwe muri 3 bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda yatawe muri yombi
13/09/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Ukekwaho gusambanya umwana wa 17 agahunga yatawe muri yombi
13/09/25
Gisagara: Umuyobozi w’Ikigo cy’Ishuri yatawe muri yombi azira ibiryo by’abana

Muhanga: Abanyonzi basabwe kugira uruhare mu gukumira ibyaha

Umwanditsi
September 17, 2018

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Muhanga, ku bufatanye n’inzego z’ibanze bagiranye ibiganiro n’abatwara abagenzi ku magare bakorera mu mujyi wa Nyamabuye basabwa kugira uruhare mu gukumira no kurwanya ibyaha batangira amakuru ku gihe.

Ni ibiganiro byabereye muri Stade ya Muhanga  bigahuza abanyonzi 290  baturutse mu makoperative 9 akorera mu mirenge ya Nyamabuye, Shyogwe, Cyeza na Muhanga.

Inspector of Police (IP) Innocent Musabyimana ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha yasabye aba banyonzi kurushaho kunoza umwuga wabo bitandukanya n’ababashora mu byaha birimo n’ibiyobyabwenge.

Yagize ati” Abatunda bakanakwirakwiza ibiyobyabwenge, akenshi bakoresha ibinyabiziga birimo moto n’amagare, mukwiye kujya mushishoza mbere yo kugira imitwaro y’umugenzi mu pakira, mu gihe ugize amakenga ukwiye kwihutira gutanga amakuru ku nzego z’umutekano, kuko n’ufatwa utwaye umuntu ufite ibiyobyabwenge uzafatwa nk’umufatanyacyaha mwese mukurikiranwe n’amategeko.’’

IP Musabyimana yababwiye ko ibiyobyabwenge bigira uruhare runini mu bikorwa bihungabanya umutekano.

Aha yagize ati”Ubikoresha ata umutwe, bikamutera gutinyuka icyo yatinyaga. Niwe usanga afata ku ngufu abana babakobwa, ahohotera abantu, akora  ibyaha byo gukubita no gukomeretsa ndetse no guteza amakimbirane mu miryango”.

IP Musabyimana yabasabye kwirinda impanuka zo mu muhanda, basuzuma ko amagare yabo ameze neza banirinda gufata ku bindi binyabiziga igihe bageze ahazamuka.

Yagize ati’’ Mukwiye kujya mureba ko amagare yanyu yujuje ibyangombwa biyemerera kujya mu muhanda birimo feri, amatara utugarura rumuri n’ibindi byabafasha kugenda neza mu muhanda hagamijwe kunoza umwuga wanyu no  gutwara neza abagenzi mutwaye bakagera iyo bajya amahoro.’’

Umukozi ushinzwe imisoro mu karere ka Muhanga, Munyaneza Jean de Dieu yabashishikarije kujya batanga imisoro igenwa n’Akarere, kugirango nako kazajye kabafasha mubyo bagasaba bishobora gutezimbere umwuga wabo.

Nyirangendahimana Alexie ushinzwe amakopertive mu Murenge wa Nyamabuye yasabye aba banyonzi kujya bakorera mu makoperative kuko aribyo bizatuma bagirirwa icyizere.

Yaragize ati” Mu makoperative 9 akorera muri uyu Mujyi, abiri niyo afite ubuzima gatozi. Nimugerageze rero kwibumbira mu makoperative natwe nicyo tubereyeho kugirango tubafashe kubona ibyo mukenera”.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5863 Posts

Politiki

4114 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1008 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

142 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga