• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
01/07/25
Kamonyi: Ba Rushingwangerero bagabiye Inka uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
01/07/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Inzu mberabyombi y’asaga Miliyoni 73 ibahesheje ishema n’igikombe
01/07/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
01/07/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside

Bugesera: Abamotari n’abanyonzi 200 bibukijwe uruhare bafite mu gukumira impanuka zibera mu muhanda

Umwanditsi
September 25, 2018

Mu bukangurambaga bwo gukumira no kurwanya impanuka zo mu muhanda Polisi ikora hirya no hino mu gihugu, mu mpera z’icyumweru dushoje yaganirije abakora umurimo wo gutwara abantu ku magare na moto mukarere ka Bugesera hagamijwe kureba uko impanuka za kumirwa barushaho kubahiriza amategeko y’umuhanda.

Ibi biganiro byahawe abamotari bagera  kuri 200 bakorera muri koperative Taxi moto ikizere, bitangwa na Superintendent of Police (SP) Anastase Bahire umuyobozi wa Polisi muri aka karere arikumwe na Sebatware Magellan, ushinzwe imiyoborere myiza mu karere ka Bugesera.

SP Bahire yasabye abatwara abantu bakoresheje amagare na moto kurushaho kunoza umwuga wabo bubahiriza amategeko y’umuhanda kuko bizafasha mu kugabanya impanuka.

yagizeati: ’’ impanuka zo mu muhanda ziri mubihungabanya umutekano kuko zikomeje gutwara ubuzima bwa benshi, mu kwiye kubahiriza amategeko y’umuhanda mwubaha ibyapa bitandukanye, gukumira impanuka mukabigira ibyanyu.’’

SP Bahire yasabye kandi abamotari kurwanya abakora nabi umwuga wabo batwara  ibintu bitemewe birimo magendu n’ibiyobyabwenge cyane cyane urumogi na kanyanga.

Yagize ati:’’ Hari bagenzi banyu bakunze gufatwa batwaye ibicuruzwa bitemewe ndetse birimo n’ibiyobyabwenge, Mukwiye kubarwanya mutanga amakuru ku nzego z’umutekano zibegereye kuko bahesha isura mbi umwuga wanyu .’’

SP Bahire asoza asaba abamotari kujya basuzuma ko moto zabo zimeze neza kandi zujuje ibyangombwa mbere yo kujya mu muhanda.

Sebatware Magellan ushinzwe imiyoborere myiza mu karere ka Bugesera yasabye abamotari kugira uruhare mu kubungabunga umutekano birinda gukorera mukajagari.

Yagize ati :’’ Hari bamwe muri bagenzi banyu batagira koperative babarizwamo ugasanga bakorera mu kajagari ibi bikaba bishobora kuba intandaro y’ibikorwa bihungabanya umutekano kuko mu gihe bakoze ibyaha bigorana kubakurikirana.’’

Uyu muyobozi asoza asaba abamotari gukora akazi kabo kinyamwuga bagamije kwiteza imbere.

Harerimana Jean Damascene uyobora Koperative taxi moto icyizere yashimiye Polisi impanuro n’inama idahwema kubagira zigamije kunoza umwuga wabo, bagakora kinyamwuga. Yashoje yizeza ko izi mpanuro bagiye kuzishyira mubikorwa bubahiriza amategeko y’umuhanda banatangira amakuru ku gihe kucyo aricyo cyose gishobora guhungabanya umutekano.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

One Comment

  1. Gapfizi Faustin says:
    September 26, 2018 at 7:36 am

    Abamotori bakwiye kugira imyitwarire myiza n’ubupfura kugira ngo natwe abagenzi turusheho kubagirira icyizere. Bajye barushaho kubahiriza ibyo basabwa

Comments are closed.

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5824 Posts

Politiki

4075 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

998 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga