• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
30/10/25
Muhanga: Itsinda ry’abakekwaho ibikorwa by’Ubugizi bwa nabi batawe muri yombi
30/10/25
Kamonyi-Musambira/HC: Nyuma y’Amezi asaga 8 basa n’abakorera mu manegeka, mu Buhungiro bagarutse
30/10/25
Umunyamahirwe muri FORTEBET yatahanye asaga Miliyoni ku Ipari ebyiri zisa
30/10/25
Kamonyi-Rugalika: Ubufatanye bw’Ababyeyi n’Ubuyobozi bwa GS Ruramba, urugero rw’ibishoboka

Kamonyi: Ibirombe by’amabuye y’agaciro byahitanye abantu 3 bikomeretsa 3 mu gihe cy’iminsi itatu

Umwanditsi
September 25, 2018

Ibirombe bicukurwamo amabuye y’abagiro mu Murenge wa Rukoma na Ngamba byahitanye abantu batatu mu minsi itarenga itatu hanakomereka 3 ku matariki ya 22 na 24 Nzeli 2018. Umurenge wa Ngamba hapfuye umwe, Rukoma hapfa babiri abandi 3 barakomereka.

Duhereye mu Murenge wa Ngamba, kuri uyu wa mbere tariki 24 Nzeli 2018 mu Kagari ka Kazirabonde, Umudugudu wa Bigobe muri Kampani icukura amabuye y’agaciro yitwa DEMICO y’uwitwa Kinyogote Emmanuel, ikirombe cyagwiriye uwitwa Uwiteka Kubwimana Valens w’imyaka 22 y’amavuko ahita apfa.

Mu Murenge wa Rukoma, Akagari ka Gishyeshye, Umudugudu wa Nyamabuye tariki 22 Nzeli 2018 mu kirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro cya Kampani yitwa KHEOPS ya Mugisha Antony, cyagwiriye abantu batandatu.

Muri aba batandatu bagwiriwe n’ikirombe, babiri aribo Nshimiyimana Elisa w’imyaka 20 y’amavuko na Bizimana w’imyaka 35 y’amavuko bahise bahasiga ubuzima mu gihe abandi barimo uwitwa Sebuhinja Simon w’imyaka 34 y’amavuko yavunitse amaguru yombi.

Hari kandi Bikoromana Festo w’imyaka 30 y’amavuko wavunitse akaboko, hakaba Ndizihiwe Emmanuel wakomeretse ariko aravurwa ahita ataha mu gihe uwitwa Bikorimana Venuste yavuye mu kirombe ari muzima agataha. Ari abapfuye ndetse n’abakomeretse bose bajyanywe mu bitaro bya Remera-Rukoma.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5901 Posts

Politiki

4152 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1025 Posts

Imyidagaduro

85 Posts

Imikino

151 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga