• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/07/26
Nyamagabe: Polisi n’izindi nzego bakanguriye abaturage gukumira ibyaha no kurwanya inkongi z’umuriro
09/07/26
Gacurabwenge: Abagize Umubano Family bizihije Ukwibohora 32 bagabira Uwarokotse Jenoside
09/07/26
Kamonyi: Hemejwe asaga Miliyari 40 y’Ingengo y’Imari y’Umwaka wa 2026-2027
09/07/26
Nyanza: Polisi y’u Rwanda yibukije abanyerondo uruhare rwabo mu gukumira ibyaha

Nyabihu: Umugenzi yafatanywe udupfunyika tw’urumogi 1664 ari muri Bisi ya RTICO yavaga Rubavu igana Kigali

Umwanditsi
September 25, 2018

Mumpera z’icyumweru gishize mu karere ka Nyabihu mu murenge wa Bigogwe polisi ku bufatanye n’abaturage yafashe uwitwa Mazimpaka Patrick w’imyaka 36 y’amavuko afite udupfunyika tw’urumogi 1664 ubwo yari mu modoka yo muri sosiyete itwara abagenzi ya RTICO yavaga  Rubavu yerekeza I Kigali. 

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Uburengerazuba CIP Innocent Gasasira yavuze ko kugira ngo iyo modoko isakwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati “ Hakozwe ckeck point [gusaka] nyuma y’uko twari tumaze kumenya ko muri iyo modoka hashobora kuba harimo ibintu bitemewe. Yaje gusakwa hafatirwamo urumogi n’inkwezo za magendu byose byari bivanywe mu bice bya Rubavu.”

CIP Gasasira akomeza asaba abashoferi kwitwararika bagashishoza ku mitwaro y’abagenzi baba batwaye.

Yagize ati’’ Mukwiye kwitwararika ku mizigo yabagenzi mutwara kuko akenshi usanga mutwaye ibiyobyabwenge n’ibindi bitemewe, ni ngombwa ko mu babaza ibyo batwaye mu gihe mugize amakenga mu kihutira kumenyesha inzego z’umutekano’’.

CIP Gasasira asoza ashimira abaturage bagize uruhare mu gufata ibi biyobyabwenge akabashishikariza kurushaho gutanga amusanzu mu kubaka igihugu kizira ibiyobyabwenge batanga amakuru y’aho bigaragaye.

Kuri ubu Mazimpaka Patrick n’abandi 2 bafatanywe ibicuruzwa bya magendu  bashyikirijwe urwego rw’Igihugu rushinze ubugenzacyaha aho bafungiwe kuri station ya polisi ya Genda mu karere ka Nyabihu.

Ingingo ya 594  mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese ukora uhindura, winjiza, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5992 Posts

Politiki

4239 Posts

Ubuhinzi

154 Posts

Ubukungu

1061 Posts

Imyidagaduro

88 Posts

Imikino

160 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga