• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
01/07/25
Kamonyi: Ba Rushingwangerero bagabiye Inka uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
01/07/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Inzu mberabyombi y’asaga Miliyoni 73 ibahesheje ishema n’igikombe
01/07/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
01/07/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside

Polisi yashyikirijwe ibikoresho bizajya byifashishwa mu gutegura neza abajya mu butumwa bw’amahoro

Umwanditsi
September 27, 2018

Kuri uyu wa 26 Nzeri 2018 mu Ishuri rya Polisi rya Gishari habereye umuhango wo gushyikiriza ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda ibikoresho bitandukanye bizifashishwa mu myitozo ihabwa abapolisi bajya mu butumwa bw’amahoro. Byatanzwe na Leta zunze ubumwe za Amerika binyuze muri ambasade yayo mu Rwanda.

Ni ibikoresho byakiriwe n’umuyobozi mukuru wa Polisi w’ungirije ushinzwe imiyoborere n’abakozi (DIGP) Juvenal Marizamunda bikaba bigizwe n’ivuriro ry’Imukanwa, imodoka yo mu bwoko bwa Burende, imodoka 2 zo mubwoko bwa Pick-up, ibikoresho byifashishwa mu guhosha imyigaragambyo, imashini itanga umuriro w’amashanyarazi n’ibindi.

Ibi bikoresho byose bikazafasha ishuri rya Polisi rya Gishari mu masomo atandukanye ahatangirwa byumwihariko ahabwa abapolisi baba bitegura kujya mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango w’abibumbye (UN) hirya no hino ku isi aho u Rwanda rufite abapolisi.

Ibikoresho byatanzwe uyu munsi bije nyuma y’amasezerano y’ubufatanye yasinywe n’impande zombi mu mwaka wa 2015. Aho Leta zunze ubumwe z’Amerika zitanga amahugurwa agamije kongerera ubumenyi abapolisi b’u Rwanda ku bikorwa bikorerwa mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye hagamijwe kubungabunga amahoro no kurinda abaturage mu gihe cy’intambara.

Umuyobozi mu kuru wa Polisi w’ungirije ushinzwe imiyoborere n’abakozi DCGP Juvenal Marizamunda yashimiye ibikoresho bahawe asaba ubuyobozi bw’ishuri rya Gishari kubifata neza bikazatanga umusaruro mu kazi byagenewe gukora.

Yagize ati” U Rwanda na Polisi by’umwihariko bifite ubushake bwo ku bungabunga amahoro hirya no hino ku isi, niyo mpamvu muri iri shuri hari ikigo gitanga amahugurwa ku bapolisi bo mu bihugu bitandukanye bitegura kujya mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye, ibi bikoresho bikazafasha mu kunoza ubumenyi abazanyura muri iki kigo bazahabwa .”

Ambasaderi Peter H. Vrooman, Uhagarariye Amerika mu Rwanda washyikirije Polisi ibi bikoresho yashimiye Leta y’u Rwanda uruhare ifite mu gutuma isi igira amahoro.

Ambasaderi Vrooman akomeza agaragaza ko u Rwanda rufite amateka meza mu bikorwa byo ku bungabunga amahoro bityo ibihugu byombi bikaba hari byinshi byungukira mu mahugurwa atandukanye bikorana.

Ambasaderi Vrooman asoza ashimira Ubuyobozi bw’Ishuri rya Polisi rya Gishari kuba ryarashyizeho Ikigo cy’ikitegererezo mu karere gitangirwamo  amahugurwa ku bapolisi n’abandi bitegura kujya mu butumwa bw’amahoro baturutse mu bihugu bitandukanye.

U Rwanda rufite abapolisi 1200 mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango w’abibumbye (UN) aba bapolisi bakaba bari mu bihugu 4 birimo  Haiti, Centrafrique, Sudan na Sudan y’epfo aho bafite inshingano zitandukanye zirimo kurinda abasiviri bakuwe mu byabo n’intambara.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5824 Posts

Politiki

4075 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

998 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga