• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
02/07/25
Kamonyi: Ba Rushingwangerero bagabiye Inka uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
02/07/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Inzu mberabyombi y’asaga Miliyoni 73 ibahesheje ishema n’igikombe
02/07/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
02/07/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside

Ubusabe bwa bene Rwigara bwo kuburana badafunze bwahawe agaciro

Umwanditsi
October 5, 2018

Urukiko rukuru kuri uyu wa gatanu tariki 5 Ukwakira 2018 rwafashe icyemezo cyo kurekura Diane Rwigara na Nyina Mukangemanyi Adeline bakajya baburana badafunze. Iki cyemezo kije nyuma y’ubusabe bw’abaregwa, aho basabaga urukiko kujya baburana badafunze kuko ngo inzitizi zatumaga bafungwa zari zitagihari.

Diane Rwigara na Nyina umubyara ariwe Mukangemanyi Adeline Rwigara, bemerewe n’urukiko rukuru gufungurwa by’agateganyo bakajya baburana badafunze. Ubusabe bwabo, babugaragarije urukiko mu iburana riheruka ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, ubwo barugaragarizaga ko nta nzitizi zikiriho zituma bafungwa.

Mu kuburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, Diane Rwigara na Mukangemanyi Adeline Rwigara, bari bagaragarije urukiko ko impamvu yatumaga bafungwa yari ishingiye ku kuvuga ko bari bagikorwaho iperereza, nyuma yo kurugaragariza ko iperereza kuribo ryarangiye, bahise basaba ko bakwemererwa kujya baburana badafunze.

Ubwo basabaga urukiko kurekurwa by’agateganyo, ubushinjacyaha bwagaragaje ko icyifuzo cyabo kitahabwa agaciro ngo kuko bagitanze impitagihe urubanza mu mizi rwaratangiye, ko bubona bakwiye gukomeza kuburana bafunze nubwo bwemeranywaga nabo ko nta perereza rikibakorwaho. Aha, umucamanza yatangaje ko iyo ubusabe bwo kurekurwa by’agateganyo butanzwe kuburana mu mizi biba bihagaze bakabanza kuburanisha ubwo busabe. Yatangaje ko ubusabe bwabo bwatangiwe igihe.

Nk’uko urukiko rwari rwatangaje ko kuri uyu wa gatanu aribwo rurafata umwanzuro warwo ku busabe bwa bene Rwigara, mu mwanzuro rwafashe, rwahaye agaciro ubusabe bwa Diane Rwigara na Adeline Rwigara bwo kujya baburana bari hanze ariko rubategeka kutarenga umujyi wa Kigari batabiherewe uburenganzira bakanatanga ibyangombwa byabo by’inzira.

Icyemezo cy’urukiko ku gufungura by’agateganyo bene Rwigara cyanyuze abatari bake mu rukiko biganjemo abavandimwe n’inshuti z’umuryango bakoze ibitamenyerewe mu rukiko ubwo bakomaga mu mashyi bagaragaza ibyishimo batewe n’umwanzuro w’urukiko.

Ibyaha bishinjwa Diane Shima Rwigara ni ugukora no gukoresha inyandiko mpimbano ubwo yarimo ashaka guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu, ahurira na Mukangemanyi (nyina umubyara) ku  cyaha cyo kugambirira guteza imvururu cyangwa imidugararo muri Rubanda, mu gihe icyaha Adeline Rwigara akekwaho yihariye ari ivangura no gukurura amacakubiri.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5824 Posts

Politiki

4075 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

998 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga